Ukwegura kwa Udahemuka wari umaze umwaka urenga gato ayobora aka karere, kwemejwe n’Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere, Karuranga Emmanuel, wavuze ko babonye ibaruwa y’ubwegure bwe, avuga ko yeguye ku mpamvu ze bwite.
Nubwo iyo mpamvu ari yo yatanzwe, Karuranga yahishuye ko Meya yeguye asa n’utanguranwa n’ubuyobozi kuko n’ubundi yari azi ko nta minsi afite atareguzwa bitewe n’imyitwarire ye idahwitse yamurangaga.
Karuranga yavuze ko Udahemuka yagombaga kweguzwa bitewe n’uko yari yarananiwe kubahiriza inshingano ze no gushyira mu bikorwa ibyemezo by’Inama Njyanama.
Yagize ati “We avuga ko yeguye ku mpamvu ze bwite ariko icyo nakubwira ni uko yabikoze kuko yabonaga ko hari ibitagenda neza. Hari ibibazo byari gutuma njyanama imukuraho. Mu by’ukuri hari ikibazo n’abayobozi, njyanama, haba mu buyobozi bw’inzego z’ibanze ku buryo babibonaga ko ari cyo cyari gisigaye.”
Yakomeje agira ati “Urebye yagaragayeho intege nke mu bijyanye n’ubuyobozi aho wabonaga kuyobora ikipe y’ubuyobozi bakoranaga mu gushyira mu bikorwa ibyemezo by’inama njyanama, bijegajega, bidakunda. Ikindi yari amaze iminsi anasiba inama njyanama binajyana no kugira ngo areke kubazwa ibijyanye n’inshingano ze.”
Karuranga yavuze ko bitewe n’intege nke zaranze imiyoborere ya Udahemuka kuva yahabwa Akarere ka Kamonyi, ngo byasabaga izindi nzego gukoresha ingufu nyinshi kugira ngo hatagira ibyangirika bikaba byasubiza inyuma iterambere akarere kabaga kagezeho.
Ati “Nk’umuyobozi aba afite ikipe ashinzwe kuyobora agahuza ibikorwa byayo, urumva rero kubera ko ari inzego nyinshi iyo bigenze bityo izo nzego bizisaba gukoresha imbaraga nyinshi n’aho yagakoze zikahakora ku buryo imihigo itadindira kubera iyo mpamvu, ariko biba bigaragara ko mu kuyobora abandi icyo kibazo gihari bigasaba ingufu nyinshi izindi nzego.”
Meya Udahemuka yashinjwe gusinda akagongana n’abaturage be
Karuranga yabwiye IGIHE ko Udahemuka yarangwaga n’imyitwarire mibi hanze y’akazi harimo ubusinzi bwagezaga n’aho agongana n’abaturage ashinzwe kuyobora, ugasanga.
Ati “Yarangwaga n’imyitwarire idakwiye umuyobozi ku buryo n’abaturage bari bamaze kubibona; yagiraga ibintu by’ubusinzi rimwe na rimwe bikamugonganisha n’abaturage. Urumva hari ibibazo byagiye bibaho mu gihe yabaga yasinze akagongana n’abaturage hakaba habamo ibikorwa bitari byo.”
Yatanze urugero avuga ko mu gihe gishize hari ubwo Meya Udahemuka yasinze akagonga imodoka y’umuturage, yarangiza akigendera ku buryo yanamureze mu nzego z’umutekano.
Karuranga yashimangiye ko kubera iyo myitwarire yose bagerageje kugira inama Udahemuka inshuro nyinshi ariko ntahinduke, bityo bakaba bari bamaze kubona ko amaze kurengera igisigaye ari ukumuhagarika ku mirimo ye, gusa ngo nawe yarebye ibyo yakoraga ahitamo kwegura ku giti cye bitarakorwa n’ubuyobozi.
Uyu muyobozi yijeje ko isezera rya Udahemuka nta cyuho riri busige mu buyobozi bw’akarere kuko atari we wari kamara ku buryo hagira icyangirika.
Nyuma yo kwegura kwa Udahemuka, inshingano zo kuyobora akarere zirasigaranwa n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu.
Ubwo twandikaga iyi nkuru, twagerageje kuvugisha Udahemuka ngo agire icyo atubwira ku byo avugwaho ariko telefone ye ntiyayitaba. Nitubasha kumubona tuzabagezaho icyo avuga ku bwegure bwe n’ibyo ashinjwa.



















TANGA IGITEKEREZO