00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Butaliyani: Perezida Kagame yijeje ICTP ubufatanye mu guteza imbere siyansi

Yanditswe na

Ange de Victoire Dusabemungu

Kuya 6 October 2014 saa 03:50
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yashimiye ubuyobozi bw’Ikigo Mpuzamahanga mu bya siyansi kizwi ku izina rya Abdus Salam International Centre for Theoretical Physics (ICTP) giherereye i Trieste mu Butaliyani anizeza ubufatanye hagati yacyo n’u Rwanda binyuze mu ishami kizafungura mu Rwanda.
Mu ijambo Perezida Kagame yavugiye mu Butaliyani mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 ikigo cya ICTP kimaze gitangiye yagishimiye uburyo gifatanya n’ibihugu bikiri mu nzira y’Amajyambere guteza imbere (…)

Perezida Paul Kagame yashimiye ubuyobozi bw’Ikigo Mpuzamahanga mu bya siyansi kizwi ku izina rya Abdus Salam International Centre for Theoretical Physics (ICTP) giherereye i Trieste mu Butaliyani anizeza ubufatanye hagati yacyo n’u Rwanda binyuze mu ishami kizafungura mu Rwanda.

Mu ijambo Perezida Kagame yavugiye mu Butaliyani mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 ikigo cya ICTP kimaze gitangiye yagishimiye uburyo gifatanya n’ibihugu bikiri mu nzira y’Amajyambere guteza imbere siyansi.

Yagize ati “ Ni byiza ko mu myaka 50, ICTP yakomeje gufata iya mbere mu bufatanye mu bya siyansi n’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.”

Yavuze ko mu ntego z’iki kigo harimo no kurwanya ko abantu bafite ubumenyi mu bya siyansi bata ibihugu byabo ndetse no kwinjiza abakiri bato mu mirimo ijyanye n’ubushakashatsi mu by’ubumenyi.

Uretse ibyo kandi abagiye bahabwa ubumenyi na ICTP bari mu ba mbere bagira uruhare mu iterambere ry’ibihugu bakomokamo.

Kagame yagize ati “Bisaba abashakashatsi kwiga no kumva neza siyansi ariko twese bidusaba kumenya no kumva akamaro ka siyansi.”

Gushimira ICTP mu bushakashatsi

Kagame yashimye gahunda y’ubushakashatsi ku ngufu mu iterambere rirambye iherutse gutangizwa na ICTP

Ati “Ubushakashatsi ku ngufu zitangiza ibidukikije ni isezerano kuguhangana n’ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe gihangayikishije Isi”

Akomeza avuga ko ingufu zishyirwamo muri ubwo bushakshatsi nizikomeza nta mahitamo azongera kubaho hagati yo guhitamo ibidukikije n’iterambere ry’ubukungu.

Iterambere ry’u Rwanda na Siyansi

Yakomeje agira ati “Mu Rwanda twashyize siyansi mu by’ibanze bigize gahunda z’iterambere ry’igihugu uhereye mu 1997.”

Yemeza ko iterambere ry’u Rwanda rishingiye ku gushora mu ngufu z’abaturage bashoboye.

Ati “Amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo yatwambuye agaciro bityo gahunda ikaba ari ugukora ngo tukagarure. Guhuza urubyiruko rw’abanyarwanda bakiri bato na siyansi bituma baba abakozi beza n’abaturage beza.”

Ubufatanye bw’u Rwanda na ICTP

Yashimiye kuba ICTP yarashyize icyicaro cyayo mu Rwanda mu rwego rw’akarere bikaba bigaragaza ikimenyetso cy’ingirakamaro.

Ati” Twiteguye gufatanya mu kugera ku ntego z’iyi gahunda. Mwizere ubufatanye ntagereranwa bw’u Rwanda”

Kagame yavuze ko indangagaciro zirangwa muri Siyansi ari nk’izo usanga mu rugamba rw’u Rwanda.

Izo ndangaciro n’indangagaciro y’Impamvu (Reason), iy’Ukuri (Truth) n’iyo gusonzera kugera kubifatika (Practical Results).

Yongeyeho ko iyi sabukuru ari igihe cyo kuzirikana ku ntego y’abashinze ICTP aribo Abdus Salam na Paolo Budinich

Ukeneye ayandi mafoto kanda hano

Amafoto / Village Urugwiro

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages