00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubutumwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika zageneye u Rwanda ku isabukuru y’ubwigenge

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 1 July 2014 saa 07:52
Yasuwe :

Mu izina rya Perezida Barack Obama, Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, John Kerry yageneye u Rwanda ubutumwa bwo kwifatanya narwo mu gihe rwizihiza isabukuru y’imyaka 52 rumaze rubonye ubwigenge.
Mu itangazo rigaragara ku rubuga rwa Leta ya Amerika, John Kerry yagize ati “Mu izina rya Obama n’abaturage b’Amerika, nishimiye kwifuriza Abanyarwanda isabukuru nziza ya 52 y’ubwigenge bw’u Rwanda.”
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishimira ko u Rwanda n’ibihugu by’ibituranyi bikomeje (…)

Mu izina rya Perezida Barack Obama, Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, John Kerry yageneye u Rwanda ubutumwa bwo kwifatanya narwo mu gihe rwizihiza isabukuru y’imyaka 52 rumaze rubonye ubwigenge.

Mu itangazo rigaragara ku rubuga rwa Leta ya Amerika, John Kerry yagize ati “Mu izina rya Obama n’abaturage b’Amerika, nishimiye kwifuriza Abanyarwanda isabukuru nziza ya 52 y’ubwigenge bw’u Rwanda.”

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishimira ko u Rwanda n’ibihugu by’ibituranyi bikomeje kwerekeza mu nzira y’iterambere bikaba bitanga icyizere cy’ejo hazaza heza.

Kerry ati “Mu myaka 20 ishize, u Rwanda rwarigaragaje mu karere, bitewe no kwiyemeza gushyira imbaraga mu iterambere ry’Abanyarwanda bose. Inzego z’ubuzima zateye mbere mu gihugu. Abanyarwanda babona ibikorwa by’ubuzima ndetse n’uburezi bw’ibanze bugera ku bana b’u Rwanda bose.”

Asobanura ko mu gushora imari mu baturage, bigaragaza ko u Rwanda ruri kubaka umusingi w’amahoro n’iterambere mu myaka izaza.

Ati “Ndashimira Abanyarwanda ku byo bagezeho byose nkanabifuriza ibirori by’ubwigenge byiza”

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages