00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuyobozi bushya bwa NWC bwahawe inshingano zo kurwanya amavunja muri iki gihe

Yanditswe na

Jean Claude Ntawitonda

Kuya 6 December 2013 saa 10:37
Yasuwe :

Depite Tengera Francesca watorewe kuba intumwa ya rubanda mu gihe yayoboraga Inama y’igihugu y’abagore mu myaka ishize, avuga ko igihe cy’iterambere u Rwanda rugezeho abagore bakwiye gukora ibishoboka byose bagahashya umwanda ntihagire ahumvikana uburwayi bw’amavunja.
Depite Tengera yagarutse ku ruhare rw’abagore mu iterambere n’ubuzima bwiza ku wa gatanu Ukuboza 2013, ubwo yahererekanyaga ububasha na Perezida mushya w’Inama y’igihugu y’Abagore (NWC) Beatrice Mukasine watowe mu nama (…)

Depite Tengera Francesca watorewe kuba intumwa ya rubanda mu gihe yayoboraga Inama y’igihugu y’abagore mu myaka ishize, avuga ko igihe cy’iterambere u Rwanda rugezeho abagore bakwiye gukora ibishoboka byose bagahashya umwanda ntihagire ahumvikana uburwayi bw’amavunja.

Depite Tengera yagarutse ku ruhare rw’abagore mu iterambere n’ubuzima bwiza ku wa gatanu Ukuboza 2013, ubwo yahererekanyaga ububasha na Perezida mushya w’Inama y’igihugu y’Abagore (NWC) Beatrice Mukasine watowe mu nama rusange y’Abagore bahagarariye abandi ku ya 14 Ugushyingo uyu mwaka. Yagize ati “Ntabwo igihe turimo dukeneye kubona abantu bakirwara amavunja. Isuku igomba gukomeza gushyirwamo ingufu.”

Mu kwishimira ibyagezweho n’abagore igihe yari akiyobora, Depite Tengera yibukije abagore ko iyo umugore ateye imbere n’umuryango utera imbere n’igihugu muri rusange kigatera imbere.

Depite Tengera yahamagariya uwamusimbuye kuyobora NWC kongera ingufu mu bukangurambaga ku Mugoroba w’Ababyeyi, kurwanya imirire mibi ndetse no gukomeza gukangurira Abanyarwanda kugira isuku.
Yagize ati “Tugomba gukomeza guteza imbere Umugoboba w’Ababyeyi. Hari ingero nyinshi z’aho yagaragaje uruhare mu gukemura amakimbirane n’ihohoterwa mu miryango.”

Perezida mushya wa NWC Beatrice Mukasine, yavuze ko yiteguye gukomereza aho iterambere ry’umugore rigeze mu guteza imbere umugore ashyira ingufu mu guharanira ko abagore bakongererwa ubushobozi bagakangurirwa kwitabira kugana ibigo by’imari. Yongeyeho ko imirire mibi n’isuku nke cyane cyane mu byaro izakomeza kurwanywa binyuze mu turima tw’igikoni no mu mugoroba w’ababyeyi.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Oda Gasinzigwa, yashimiye Depite Tengera ko mu kazi ke yagaragaje kuvugisha ukuri anahamagarira abasigaye ku buyobozi gutera ikirenge mu cye kugira ngo amahirwe abagore bafite abyazwe umusaruro. Yagize ati “Amahirwe y’uburinganire n’ubwuzuzanye mu miryango tuyarusha abandi bagore ku isi. Tugomba kuyakoresha duharanira imibereho myiza y’Abanyarwanda. Nitutayakoresha tuzaba duhemukiye urubyiruko rugomba kutwigiraho ibyo ruzakora mu gihe tutagishoboye.

Minisitiri Gasizigwa yasabye abari aho, ati “Ibyo twiyemeje gukora bive mu magambo bijye mu bikorwa. Bizagaragarira mu mibereho ya wa muturage wo hasi.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages