Ibirori by’ihererekanyabubasha byitabiriwe n’andi ma club arimo Rotary Club Kigali Doyen, Rotary Club Kigali Virunga, Rotary Club Kigali Gasabo n’abandi bashyitsi batandukanye.
Umuyobozi ucyuye igihe, Inès Buki, yagarutse ku bikorwa byagezweho mu mwaka ushize birimo umushinga wo guteza imbere agace ka Mbyo mu Karere ka Bugesera, ku nkunga yatanzwe na Rotary Club Bedford yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Aka gace kubatswemo ahagenewe ibikowa birimo gusudira, ubudozi n’ubwubatsi.
Perezida mushya wa Rotary club Kigali Mont Jali, Jeannette Rugera, yashimiye Inès Buki ku byagezweho, amwizeza ko azakora ibishoboka byose agakomereza aho yari agejeje.
Agaruka ku bikorwa ateganya mu minsi iri imbere, Jeannette Rugera yavuze ko azubakira ku mishinga ihari muri gahunda za club zirimo gufasha amashuri kubika amazi y’imvura, gukwirakwiza intebe mu mashuri; gufasha impfubyi no gukomeza gufatanya n’izindi club muri gahunda zo gufasha mu buvuzi nka Medicare n’izindi.
Ibyo bizakorwa muri gahunda za Rotary International zirimo uburezi, ubuvuzi, kurengera ibidukikije no guharanira amahoro hagamijwe guteza imbere imibereho y’abaturage.
Yakomeje avuga ko mu gihe cy’ubuyobozi bwe na komite bazafatanya, hazasozwa neza ibijyanye na sitati ya club ikagezwa kwa noteri.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Itangazamakuru, Mbungiramihigo Peacemaker, wari umushyitsi mukuru, yashimye ibikorwa bya Rotary mu gihugu, anashimira Perezida ucyuye igihe n’umushya ku nshingano bafite zo gufasha igihugu mu rugendo rw’iterambere. Uyu muyobozi yanashimangiye ko azajya atanga umusanzu wose ushoboka mu bikorwa bya Rotary.
Rotary club Mont Jali ikora guhera mu 1999.







Amafoto: Mahoro Luqman




Ibitekerezo 0