Ibi byatangarijwe mu muhango wo guhererekanya ububasha wabereye mu Ishuri rikuru ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga rya Tumba College mu Ntara y’Amajyaruguru mu mpera z’icyumweru gishize. Ubuyobozi bwa Tumba College, abakozi ndetse n’abanyeshuri bamushimiye imirimo ye ndetse banamusaba kuzakomeza kurangwa n’umurava bamuziho.
Umuyobozi mukuru wa Tumba College, Eng Gatabazi Pascal yavuye ko bashimishijwe n’intambwe uyu muyobozi mushya wa Nyarugenge yateye kandi ko bamushimira ubwitange n’umurava yagaragaje mu gihe yamaze ari umuyobozi muri iri shuri.
Ati “Kayisime ni umuntu w’intangarugero imirimo ye yayikoraga neza kandi nibyo twamusabaga adashinzwe yarabikoraga, yaritanze kandi ni umunyembaraga, niyo mpamvu tudashidikanya ko n’inshingano nshya agiyemo azazikora neza.”
Yakomeje avuga ko bazakomeza gukurikiza inama ze ndetse bakamuba hafi igihe cyose abitabaje
Ati “Twabuze uko tumugaragariza uburyo yatubereye ingirakamaro mu magambo gusa, niyo mpamvu twamugeneye impano ebyiri, imwe iri mu magambo yanditse neza yo kumushimira, indi mpano y’urwibutso ni Solar Water Heater izamufasha we n’umuryango we gukoresha amazi ashyushye bivuye ku mirasire y’izuba.”
Kayisime yavuze ko Tumba College ari cyo kigo cya Leta yari akozemo bwa mbere akaba yarahigiye byinshi bizamufasha nawe kugira icyo ageza ku Banyarwanda.
Ati “Ni ubwa mbere nari ntagiye gukorera mu bigo bya Leta, mbona mpingukiye muri Tumba College, iki kigo ntigisanzwe kuko bampaye nanjye ibyo natanga ahandi kandi gukorera hamwe bituma abantu bagera kuri byinshi.”
Abajijwe ikintu azibandaho mu kazi ke nk’umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, yatangaje ko igenamigambi rinoze ari ikintu kizitabwaho kuko utakwizera kugera ku bintu bihambaye utagira gahunda ihamye ugenderaho.
Ati “N’ubusanzwe igenamigambi ndarikunda, tuzafatanya nabo tuzakorana mu kugira igenamigambi rinoze kandi tuzakomereza ku byagezweho ndetse tunakore ibindi bishya bikenewe gukorwa.”
Uyu muyobozi mushya w’Akarere ka Nyarugenge ahamya ko azakomeza kuba ambasaderi mwiza wa Tumba College ashishikariza abantu gukunda iby’iwabo (Made in Rwanda) kugira ngo iri shuri ibyo rikora bigere kure hashoboka.
Kayisime Nzaramba ni muntu ki?
Kayisime Nzaramba afite imyaka 43, ni umubyeyi w’abana batanu, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu by’icungamari, yakoze mu bigo bitandukanye byaba iby’abikorera n’imiryango itegamiye kuri leta.
Yayoboye umuryango Shalom International mu gihe kirenga imyaka 12, akaba yari mu Ishuri rikuru rya Tumba College aho yari amaze imyaka itatu n’amezi ane ari Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe imari n’ubutegetsi (Vice Principal Administrative and finance)
























TANGA IGITEKEREZO