Aba bakobwa biganje mu murenge wa Mushishiro wubatswemo uru rugomero ndetse no mu karere ka Ngororero igice gihana imbibi n’uyu murenge.
Uwurukundo Théodette, umwe mu bakobwa batewe inda n’Abahinde avuga ko bijya gutangira yari yarahawe akazi ariko akaza gufatwa ku ngufu n’Umuhinde umwe bikarangira amuteye inda .
Yagize ati “ njya guhura na se w’umwana navuye mu ishuri nigaga mu wa gatandatu, ndangije ampa akazi ko gukora ubuyede. Amaze kumpa akazi k’ubuyede nkajya mukorera ubwo hazamo ikibazo cyo kumfata ku ngufu antera inda”.
Kimwe na Uwurukundo, abandi bakobwa n’abo batewe inda bari barahawe akazi mu mirimo yo kubaka urwo rugomero.
Uwurukundo w’imyaka 22 avuga ko ikibazo cyo gufatwa ku ngufu atigeze akigeza mu buyobozi kubera ko yategereje ko abanza kubyara kugira ngo agende yerekana umwana ariko igihe yari atarabyara Se w’umwana ahita asubizwa iwabo.
Ati “Ntabwo nabubwiye (ubuyobozi) kuko igihe cyo kububwira nari kugenda narabyaye nerekana umwana, kuko sinari kugenda mvuga ngo uyu muntu yampfashe ku ngufu nterekana n’umwana wenda bari kuvuga ko ari uw’abandi”.
Uwurukundo yabayemo kuva yaterwa inda kugeza ubu umwana afite imyaka itatu ntibworoshye kuko Umuhinde wamuteye inda yamusize ifite amezi atatu n’igice agiye no kubyara abyara umwana ufite ikibazo.
Byasabye nyina umubyara kugurisha ibyo yari atunze kugira ngo amwiteho anishyure ibitaro kuko umwana yamaze ibyumweru bitatu ari mu byuma bimufasha guhumeka.
Mukandayisenga Solange na we ari mu babyaranye n’Abahinde, ubu umwana we afite imyaka itandatu. Yavuze ko avuga ko yareze mu rukiko rukemeza indezo Se w’umwana azajya atanga binyuze muri ambasade ariko n’ubu bikaba bitaratangira kubahirizwa.
Yagize ati“Naburanye mu rukiko ndatsinda,urukiko rwemeza ko azajya ampa ibihumbi 70 buri kwezi ariko n’ubu ntibirashyirwa mu bikorwa”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’umurenge wa Mushishiro, Gakuba Diogène avuga ko igihe bandikaga aba bana mu irangamimerere babanditse kuri ba nyina gusa ariko ko naba se nibagira ubushake bazaza bakabandika.
Yagize ati “Ubundi iyo bimeze gutyo se w’umwana akaba atazwi umwana bamwandika kuri nyina ariko igihe se yazabonekera na we yashaka kumwandikisha tukabikora kubera ko kuba se atari ahari ntabwo byamubuza amahirwe yo kwandikwa mu gitabo cy’irangamimerere”.
Yavuze ko ku bijyanye n’ubufasha abo bahinde bakabaye baha abo bateye inda, ngo bazagerageza kubahuza bifashishije ambasade.
Abo bakobwa batewe inda bavuga ko nyuma y’uko abo bahinde bagendeye batongeye kubavugisha.
Kuri ubu muri aka gace habarirwa abakobwa batanu babyaranye n’Abahinde, kandi abenshi muri bo bafite imibereho mibi.



















TANGA IGITEKEREZO