00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuzima bwaragarutse! Impumeko y’abagizweho ingaruka n’ibiza i Rubavu

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 6 June 2023 saa 12:11
Yasuwe :

Ubwo intara y’Uburengerazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo byibasirwaga n’ibiza tariki 2 na 3 Gicurasi, byabaye inkuru y’incamugongo hirya no hino ku Isi ndetse inshuti z’u Rwanda kugeza kuri Papa Francis zohereza ubutumwa burwihanganisha.

Abaturage bo mu bice bitandukanye by’igihugu bagizweho ingaruka n’ibiza bahise bashyirwa kuri site zitandukanye mu rwego rwo kubakura mu maregeka no gutabara ubuzima bwabo.

Nubwo bamwe bakomeretse bikomeye abandi bakahaburira ubuzima, ababashije kurokoka ibyo biza bagashyirwa ahantu hamwe, ku maso bagaragaza gukomera kudasanzwe ngo kuko bizeye ko Leta izabasindagiza.

Tariki ya 12 Gicurasi 2023 Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yasuye aba baturage bagizweho ingaruka n’ibiza abaha ubutumwa bw’ihumure ndetse anabizeza ubufasha bwa Guverinoma.

Bamwe mu bari gufashirizwa muri site ya Inyemeremihigo mu Murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu, bagaragaza ko gusurwa n’Umukuru w’Igihugu hari izindi mbaraga byabaremyemo nk’uko Nirere Chantal abigarukaho.

Yagize ati “Umukuru w’Igihugu yaradusuye ndetse aranatuganiriza, amaze kugenda nibwo noneho twatangiye kubona abandi barushaho kutwegera ndetse n’ibiribwa ubona ko birushijeho kutwegera cyane.”

Yakomeje agira ati “Nari ngize imyaka 53 ntarabona Umukuru w’Igihugu ariko ejo bundi yaraje mvugana nawe. Byanyongereye icyizere. Nahoraga nifuza kumubona nashaka ngahita nipfira none rero ubu ngiye Imana yaba imvuyemo ideni kuko naramubonye.”

Akomeza ashimangira ko bitaweho ndetse bahabwa ibiryamirwa birimo matela, umuriro w’amashanyarazi ndetse n’amazi yo gukoresha mu bikorwa byabo bya buri munsi.

Mugenzi we Rumaziminsi Jean Marie Vianney, nawe yagaragaje ko gusurwa n’umukuru w’igihugu byongeye kubereka ko ubuyobozi bubazirikana kandi ko bushyira umuturage ku isonga.

Ati “Akimara kuza kudusura, twarishimye tubona ko umubyeyi wacu atwitayeho kandi n’uwari ufite ubwihebe muri we yahise abona ko Leta yacu idutekerezaho kandi byaturuhuye imitima twese uko turi hano".

Ryari ijoro ridasanzwe

Benshi gusubiza inyuma ngo bakuganirire ijoro bahuyemo n’isanganya birabagora cyane ko ari ibintu batari biteze mu gihe cy’imyaka myinshi bari bamaze.

Rumaziminsi yavuze ko mu ijoro bahuragamo n’ibiza kwihanganira ibyo babonaga byabagoye ku buryo bamwe bahuye n’ihungabana.

Ati “Abantu benshi twari twabaye nk’abahahamutse. Amazi yonyine yaduteye ubwoba dusa n’abakuka imitima. Amazi yari yaturengeye umuntu ava mu nzu ahetse umwana, akurura umugore wagera imusozi ukabona inzu igiye hasi. Byatumye tudatekana tuba nk’abahahamutse.”

Nirere Chantal asobanura ko ubwo yabonaga imvura n’amazi menshi bimusanga mu nzu byari urugamba rukomeye ariko agakizwa n’abasirikare bo mu mutwe ushinzwe ubutabazi no kurwanira mu mazi bakoresheje ubwato ahari hasanzwe ari imusozi.

Ati “Nahageze muri 1982 nibwo nabonye amazi angana atyo, nabonye ko isi iturangiriyeho, kandi numvuga tutaziyakira kandi koko byambayeho namaze icyumweru ntariyakira.”

Nyuma y’ukwezi bitabwaho muri site zitandukanye kuko nko mu Karere ka Rubavu bari muri eshatu, kuri ubu bamwe batangiye gusezererwa muri zo bagasubizwa mu buzima busanzwe.

Ubuzima bwaragarutse

Abatujwe kuri site ya Inyemeramihigo mu Karere ka Rubavu, ubuzima bwaragarutse, abari bihebye bongeye kugaruka ibuntu biturutse ku buryo bitaweho umunsi ku wundi.

Ukinjira muri site hubatswemo ikigo nderabuzima cyita ku baturage bayirimo umunsi ku wundi aho gishobora kwakira nibura abantu 150 ku munsi.

Hubatswe ahantu hashobora kwifashishwa mu kogosha abari mu nkambi ndetse kuri ubu Ikigo cy’Igihugu cy’indangamuntu nacyo cyamaze kubegera mu gufasha ababa barahuye n’ikibazo cyo kubura ibyangombwa byabo muri iki gihe n’abageze aho kuzihabwa batarifotoza bakabikorerwa.

Hari kandi irerero rigari ryigamo abana bari mu nkambi b’imyaka itandukanye ndetse bitabwaho mu buryo bwihariye. Ubasanze biga, bishimanye n’abarezi babo ndetse n’akanyamuneza ku maso ni kose ubona ko bakiriye ubuzima bari kunyuramo.

Hari amahema acumbikiye abantu arenga 22 ndetse yahinduwe mu buryo bw’imidugudu ku buryo buri imwe igira umuyobozi w’umudugudu uyihagararira. Abagabo bashyizwe ukwabo ndetse n’abagore bajya ukwabo.

Ku kijyanye n’isuku mu nkambi nubwo hahuriye abantu benshi, ni kimwe mu byitabwaho umunsi ku wundi, hashyizwe ubwogero bwinshi ndetse n’ubwiherero ndetse hari n’abakozi ba Croix Rouge bita ku kubungabunga ubuzima bw’abaturage.

Kuri aba baturage, ubuzima burakomeje kuko bagira umwanya wo kujya gushakisha kuri bamwe bafite aho guca inshuro abadafite ibyo bakora bakibera muri site.

Iyi site ifite igikoni kigezweho kuko gikoresha uburyo bwa gaz mu guteka dore ko ababa muri iyi site bose barira hamwe kandi bakarya indyo imwe.

Birumvikana ko uwashaka kurya ibitandukanye byagorana cyeretse abikoreye hanze y’inkambi gusa kuri ubu abana bahabwa amata mu gitondo ndetse saa sita na nimugoroba abantu bose bakagaburirwa.

Uko iminsi igenda ishira niko ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu ku bufatanye n’izindi nzego usanga buri gukora ibishoboka byose ngo abo baturage bakurwe mu nkambi basubizwe mu buzima busanzwe.

Bamwe mu bamaze gukurwamo bakodesherezwa inzu ahantu hatandukanye bashimye ndetse bakabaha n’ibishobora gutunga umuryango mu gihe runaka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages