Nubwo bimeze bityo, Bangui hari ibyo itahindutseho, bijyanye n’ibihuha. Iteka iyo hari umuntu uvuze ijambo ibyihebe cyangwa se ko hari igitero kigiye kugabwa mu mujyi, ubuzima burahungabana.
Ibyo biracyaba na n’uyu munsi. No hambere higeze gukwira igihuha ko abarwanyi batavuga rumwe n’ubutegetsi binjiye mu mujyi bigatuma Perezida ahunga. Icyo gihe, abaturage na bo batangiye kuzinga utwangushye, inzira bayimarisha amaguru kugeza babwiwe ko ibyo bari kwikanga ari baringa.
Kugira ngo iri tuze rigerweho ubu, Ingabo z’u Rwanda zikomeje kubigiramo uruhare. Zageze muri iki gihugu muri Mutarama 2014. Bwari ubutumwa bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, MISCA.
Hashize amezi make, ubwo butumwa bwaje guhinduka, zitangira kubarizwa mu butumwa bwa Loni, Minusca. Inshingano zazo za mbere kwari ukurinda abasivile, ibikoresho bya Loni, kurinda Umukuru w’Igihugu n’umuryango we, urugo rwe n’ibindi.
Ibyo kandi binajyana no kurinda Umujyi wa Bangui. Ni umujyi utuwe n’abaturage bajya kugera kuri miliyoni imwe. Si munini cyane kuko uri ku ntera y’ibilometero 67.
Ni mu gihe Centrafrique nyirizina ituwe n’abaturage bagera kuri miliyoni eshanu kuko igice kinini ni ishyamba. Ni igihugu gifite ubuso bwa kilometero kare 622.984, bingana n’inshuro 23 z’u Rwanda.
Ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri iki gihugu nyuma y’amakimbirane yatangiye mu 2012. Icyo gihe imitwe yitwaje intwaro mu majyaruguru yishyize hamwe maze irema umutwe witwa Séléka, utegura ‘coup d’état’, gusa ntiyagerwaho.
Habayeho amasezerano yo gusangira ubutegetsi hagati y’uyu mutwe na Guverinoma, maze François Bozizé ayarengaho, bituma habaho imirwano yaje kurangira uyu mutwe ufashe Umurwa Mukuru Bangui, Perezida arahunga.
Bitewe n’uko uyu mutwe wari uwa Kiyisilamu, abakirisitu biganje mu majyepfo y’icyo gihugu bashinze undi wabo wiswe Anti-Balaka.
Ibintu byaje gufata indi ntera, iyi mitwe yombi iteza imvururu zikomeye muri iki gihugu, habaho imirwano idasanzwe, igihugu kirasenyuka, abaturage barahunga, inzara iratera, igice kinini cy’igihugu kibamo impagarara, ibintu biradogera.
Ibi byaje gutuma habaho amasezerano y’amahoro atabarika, ariko biranga biba iby’ubusa.
Abasirikare b’u Rwanda 2110 bari mu butumwa bwa Minusca
Magingo aya, abasirikare 2110 ni bo bari mu butumwa bw’amahoro bwa Minusca. Barimo abarinda Umukuru w’Igihugu guhera mu 2014. Ni inshingano zikomeye zikorwa n’itsinda ry’abasore n’inkumi b’abahanga mu Gisirikare cy’u Rwanda.
Umwe mu Banyarwanda barindaga Touadéra mu minsi ishize yabwiye IGIHE ati “Ni akazi gakomeye kuko umusirikare aba atekereza cyane, isaha n’isaha uba utekereza ko hari ikintu gishobora kubaho. Gusa ibyo byose tubishobozwa n’ubuyobozi bwacu buba bwaraduteguye, bukaduha amahugurwa.”
Ingabo z’u Rwanda kandi ni zo zifite inshingano zo kurinda urugo rwe n’Ikibuga cy’Indege cya M’poko. Umutekano w’uyu mujyi ukomeye mu gihugu uri mu maboko yazo.
Umusanzu w’izi ngabo watumye ibintu bihinduka, abakora ubucuruzi batangira akazi kabo nta nkomyi, batikanga ikintu na kimwe. Ni mu gihe Abanyarwanda nabo babyungukiyemo, bagatangira gushora imari i Bangui mu bucuruzi, ubuhinzi n’ibindi.
Ba Special force bakoze akazi gakomeye
Usibye abasirikare bari mu butumwa bwa Minusca, kuva mu 2020, muri iki gihugu hari abasirikare b’u Rwanda bagera ku 1200 boherejweyo hashingiwe ku masezerano y’ibihugu byombi.
Abo basirikare babarizwa mu mutwe udasanzwe, Special Force, boherejwe muri Centrafrique binyuze mu masezerano yasinywe mu 2019. Zimwe mu ngingo ziyarimo, ni ubufatanye mu guhana ubumenyi mu by’umutekano hamwe n’imikoranire mu bucuruzi.
Abo basirikare boherejwe mu gihe François Bozizé yari amaze iminsi ari mu migambi yo guhirika ubutegetsi bwa Touadera. Byari ibihe bigoye ku gihugu, ku buryo n’Ingabo z’u Rwanda zari mu butumwa bwa Loni zari ziri mu ihurizo.
Byatumye hoherezwa ingabo zo kuburizamo ibitero bya Bozizé ariko zikanarinda iziri mu butumwa bwa Loni.
Aba basirikare boherejwe mu gihe igihugu cyari hafi kwinjira mu matora y’Umukuru w’Igihugu yanarangiye Perezida Touadera agumanye intsinzi.
Zikigera i Bangui zahise zerekeza ahitwa Sibut zikomereza mu duce twa Dékoa (mu bilometero 250 uvuye i Bangui), Batangafo na Kaga Bandoro.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa 21 Ukuboza 2020, Perezida Kagame yashushe nk’ukomoza ku nshingano z’aba basirikare boherejwe muri Centrafrique.
Ati “Ingabo twoherejeyo zagiye mu buryo butandukanye [n’iza Loni], zigamije kureba ko twarwanya igikorwa icyo aricyo cyose kigamije guhungabanya amatora ndetse n’umutwe uwo ariwe wose wakwibasira ingabo zacu. Izi ngabo rero zizahangana n’icyo kibazo.”
Perezida Kagame yavuze ko mu gihe iyo mitwe yagerageza guhungabanya umutekano, Ingabo z’u Rwanda zoherejwe “kugira ngo zikore akazi zigomba gukora”.
Zirimo 120 zitanga imyitozo
Izi ngabo zirimo abasirikare 120 bafite inshingano yo gutanga imyitozo ku ngabo za Centrafrique. Impamvu ni ukugira ngo mu gihe Ingabo z’u Rwanda zizaba zisoje ubutumwa, aba bazahasigare bemye.
Icyiciro cya mbere cy’abasirikare ba Cenfrafrique, batojwe na RDF kizasoza amasomo ku wa 24 Ugushyingo. Kigizwe n’abasirikare 513.
Bagomba kuzasigara mu nshingano mu gihe Ingabo z’u Rwanda zizaba zidahari, bakarinda abaturage, ibikorwaremezo no guherekeza ibicuruzwa bigana ku mupaka wa Cameroun na Tchad nk’uko RDF ibikora ubu.
Ingabo z’u Rwanda muri iki gihe kandi zirabarizwa ku mupaka wa Centrafrique na Sudani mu gace kitwa Sam-Ouandja.
Ingabo z’u Rwanda zisobanura ko ibikorwa byose bigamije guhungabanya umutekano, bituruka mu cyerekezo kimwe; kuko usanga ari mu gace ka Damara ku mupaka wa Tchad.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, ati “Abaturage aho bari hose baratekanye, nta muntu utinya ko ejo hashobora kuza igitero cya Anti Balaka cyangwa Seleka [...] abanyamahanga n’abaturage basanzwe, usanga bari gucuruza mu nzira mu masaha atinze kubera ko bumva ko hari umutekano.”
Imodoka z’abasirikare b’u Rwanda mu masaha y’ijoro ziba zikora uburinzi hirya no hino mu mujyi, ku buryo uko bikorwa ari nk’uko bigenda no mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!