– Quionga ni ho RDF yatangiriye urugamba mu 2021
– Habaye ibitero byinshi byakuye abaturage mu byabo
– Abaturage barahungutse nyuma yo kuhagera kwa RDF ndetse bitabira inama rusange
– Nta gitero kiraba muri Palma kuva mu myaka 2,5 ishize
– Ibyihebye byahungiye mu Ishyamba rya Catupa ndetse haratekerezwa uko byatsintsurwa burundu
Cabo Delgado yari yaragizwe isibaniro n’ibyihebe byo mu Mutwe w’Iterabwoba wa Jamaat Ansar al-Sunnah ukorana na Islamic State wayijujubije kuva mu 2017.
Ibi byihebe byibasiraga abasivili, bikabica bibaciye imitwe ndetse bikanatwika sitasiyo za Polisi. Ibi bitero byahitanye abaturage 3000 mu gihe abarenga ibihumbi 800 bavuye mu byabo ndetse byinshi mu bikorwa by’iterambere birahagarara, ibindi birangizwa kubera umutekano muke.
Iherezo ku mutekano muke waterwaga n’ibyihebe ryagiyeho ubwo Ingabo z’u Rwanda zakandagizaga ikirenge muri Cabo Delgado, zigatangira kubihigabaho ibitero simusiga.
Urugamba rujya gutangira, RDF, yinjiriye mu Gace ka Quionga kari hafi y’Umupaka wa Mozambique na Tanzania.
Aha ibyihebe byatwitse inzu z’abaturage, ibikorwaremezo bitandukanye bituma benshi mu baturage bava mu byabo.
Nyuma y’imyaka ibiri n’igice, ubu ibice byari amatongo byongeye guturwamo, abaturage basubira mu byabo ndetse bongera kwisanga mu buzima busanzwe aho biga, bagacuruza ndetse bakanagera kuri serivisi z’ibanze bakenera umunsi ku wundi.
Aba baturage batuye Quionga baganiriye n’abanyamakuru batandukanye babasangiza ubuzima babayemo nyuma y’uko aka gace kabohojwe mu maboko y’ibyihebe.
– Abatuye i Quionga bongeye kumwenyura nyuma y’amajoro y’umwijima
Iyo ubareba ku maso ubona bafite akanyamuneza, ni ikimenyetso cy’icyizere bafitiye ubuzima bwabo bw’ahazaza nubwo bagihanganye n’ingaruka zasizwe n’intambara.
Iyo babonye Inzego z’Umutekano z’u Rwanda, buhutira kuzegera, bakaganira nabo ubuzima muri rusange. Hari abasore babonye Umuvugizi wungirije w'Ingabo z'u Rwanda, RDF, Lt Col Simon Kabera, batangira kumubwira ibyifuzo byabo mu buzima.
Yabwiye umwe muri bo ati “Banza wige, uzabona akazi hanyuma ujye watekereza ku bindi birimo no gushyingirwa. Ni byiza cyane.’’
Yabagiriye inama zo gushyira imbaraga mu masomo yabo kuko ubu bafite umutekano utuma biga batikanga ko hari ushobora kubahungabanya.
Umuvugizi wa RDF, Brig Gen Ronald Rwivanga, yabwiye IGIHE ko muri Quionga mu Karere ka Palma hafite umwihariko kuko ari ho RDF yatangiriye urugamba rwo guhangana n’ibyihebe.
Ati “Quionga nubwo ibyihebe bitigeze bihafata ariko hari ibitero byinshi byatumye abaturage bahunga. Hari inzu zatwitswe n’ibyihebe ariko nyuma y’uko tuje, abaturage bose hafi ya bose basubiye mu byabo.’’
Yagaragaje ko kuva RDF yagera muri Cabo Delgado, nta gitero cyongeye kugabwa muri aka gace.
Ati “Mu 2021 kuva twagera hano, nta gitero kigeze kiba muri Palma yose. Ibitero bikunze kuba mu Ishyamba rya Catupa muri Macomia. Abahunze muri Mocimboa da Praia, banyuze muri Mbau, barenga Umugezi wa Messalo, bajya muri Macomia.’’
Yavuze ko bambutse uwo mugezi ntibashobora kubakurikira kuko bari bamaze kurenga imbibi z’aho RDF yahawe kugenzura.
Yakomeje ati “Ejo bundi twafatanyije na SADC [Ingabo zo mu bihugu bihuriye mu Muryango wa Afurika yo mu Majyepfo] tugaba ibitero bihuriweho. Twashoboye kubahavana ariko kuko atari akarere dukoreramo umunsi ku wundi, twumva ko inyeshyamba zagarutse. Turagerageza gukorana na bo ngo dukomeze kugaba ibitero.’’
Mbere yo kugaba igitero gihuriweho, RDF n’Ingabo za SADC babanza kumvikana ku buryo kizakorwamo.
Ati “Icyo gihe ntabwo tukivuga, tuba tugira ngo dutungure umwanzi.’’

– Impinduka mu buzima bwa Palma zigaragarira amaso
Mu myaka ishize, washoboraga kuva ahari Icyambu cya Afungi ugana Mocimboa da Praia utarabona imodoka cyangwa umuturage ucaracara hafi aho.
Brig Gen Rwivanga ati “Ubu byifashe neza cyane. Hari abambazaga ko abantu ari bake cyane, mbasubiza ko batari bazi uko byifashe mbere. Palma na Mocimboa da Praia ni imijyi itari ituwe cyane ndetse hafi 80% basa n’abagarutse muri iyi mijyi. Ibibazo biri mu tundi turere, ni ho abantu basa n’aho batagarutse nk’uko hano byagenze.’’
Yavuze ko iyo babona ko ingabo zacu zihari, bibaha icyizere ko umutekano uhari bigatuma basubira mu byabo.
Francis Daniel, umwe mu baturage ba Quionga, yabwiye IGIHE ko kuri ubu mu gace atuyemo “barara neza kuko amahoro yabonetse.’’
Ati “Turashima cyane kuko ingabo zavuye hanze zadufashije cyane mu kuducungira umutekano.’’
Abihuriyeho na Salim Abdallah wavuze ko bishima ko bameze neza nubwo hakiri imbogamizi bafite.
Ati “Ntitumeze neza cyane kuko nta nzu dufite, twari dufite inzu nto, zaratwitswe. Turashima Imana kuko turyama tukabyuka amahoro. Mbere twabonaga nta cyizere cy’ubuzima.’’
Abaturage benshi bahuriza ku kuba basaga n’abibagiwe kuryama neza ariko ubu nta kibazo bafite ndetse bakora n’akazi kabo neza k’ubuhinzi.
Nubwo umutekano wagarutse ariko benshi mu baturage baracyafite ibikomere ku mubiri bakuye mu ntambara y’ibyihebe, aho bamwe barashwe, abandi bagakomereka bahunga ariko ntibashobore kubona ubuvuzi bwuzuye.
Ibi bituma aho babonye Ingabo z’u Rwanda bahita babasanganira babasaba ubufasha kugira ngo basigasire amagara yabo.
Brig Gen Rwivanga yavuze ko inshuro nyinshi begera abaturage mu bikorwa bigamije kubaha ubuvuzi.
Ati “Iyo babona imodoka zacu, baba bumva ko ari gahunda yo kubegereza ubuvuzi ije kandi birumvikana. Ufite akabazo ka Malaria, ufite igisebe, bose baba bumva ko twabavura. Icyiza twitwaje imiti ku buryo ufite ikibazo tumuvura.’’
Mu babasanganiye ubwo yaganiraga na IGIHE harimo uwo yasanze afite ikibazo cy’amaso, amwizeza ko baza “kumuha imiti.’’
Kuva ku bakiri bato kugera ku babyeyi bakuze bo muri Quionga bongeye kumwenyura nyuma kuvanwa mu ruhuri rw'ibibazo baterwaga n'ibyihebe byabajujubyaga.









Ibitekerezo 0