00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubwari ubwiherero rusange mu Mujyi wa Rusizi bwahinduwe ibiro by’urusengero

Yanditswe na Sitio Ndoli
Kuya 29 December 2016 saa 08:27
Yasuwe :

Umujyi wa Rusizi ni umwe mu mijyi itandatu yatoranyijwe kunganira uwa Kigali, gusa bamwe mu baturage bawugenda bagorwa no kubona aho biherera kuko ahari imisarani bifashishaga hasigaye hari ibiro by’urusengero.

Benshi mu bagenda muri uyu mujyi biganjemo abaturuka mu bihugu by’ibituranyi nk’u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abawutuyemo n’abandi baturutse mu mirenge iwegereye bavuga ko bagorwa no kubona aho kwiherera.

Abaganiriye na IGIHE basobanura ko iyo bibaye ngombwa ko bashaka kwiherera, bibabera ihurizo rikomeye kuko bamwe basubira mu ngo zabo bagata akazi, mu gihe abadataha hafi bajya gutira umusarani byaba ngombwa bagashaka aho bihengeka ku mabaraza y’inzu.

Niyonzima Bernard yagize ati “Dufite ikibazo gikomeye cyane cyo kutagira ubwiherero rusange, umuturage ushatse kwiherera ni ukugenda akajya mu bigori by’abandi no ku nkuta z’inzu. Uhageze wasanga baragiye bahituma kuko iyo usanze umusarani ufunze wirwanaho.”

Muri uyu mujyi hari hasanzwe ubwiherero rusange bwari bwubatse munsi y’isoko ariko abaturage batunguwe n’uko bwahinduwemo ibiro by’urusengero n’ishuri ry’incuke.

Kamari Espoir ati “Ubundi ubwiherero bwari buhari hashize imyaka ibiri babufunze, naho bwari buri barahahinduye hasigaye harimo ibiro.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nsigaye Emmanuel, yemera ko icyo kibazo gihari ariko ngo kiri mu nzira zo gukemuka.

Ati “Ikibazo cy’ubwiherero mu Mujyi wa Rusizi hari ingamba twagiye tugifatira. Hari ubwiherero rusange buri kubakwa mu isoko rishya, hari n’ubundi akarere kazubaka.”

Akomeza avuga ko impamvu zatumye ubwiherero rusange bwari bwarubakiwe abaturage bufungwa ngo ari uko aho bwari bwubatswe bitari biteganyijwe mu gishushanyo mbonera cy’Umujyi.

Hashize imyaka ibiri abaturage bakorera mu Mujyi wa Rusizi batagira ubwiherero ari nabyo bituma abantu biherera aho babonye hose ibintu basobanura ko bishobora kubatera uburwayi bukomoka ku mwanda.

Ahari ubwiherero rusange mu mujyi wa Rusizi hahinduwe ibiro

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages