Ku wa 9 Mutarama 2012 nibwo Dr Habumuremyi Pierre Damien wari Minisitiri w’Intebe yashyikirije abaturage b’Umurenge wa Nkombo, ubwato bari baremerewe na Perezida Kagame.
Nubwo hagiye habamo ikibazo mu micungire yabwo kuko rwiyemezamirimo bahaye isoko ryo kubukora yashyizemo moteri itari mu masezerano, haje gushyirwaho komite ishinzwe gukurikirana imicungire yabwo, isaba rwiyemezamirimo gusimbuza ya moteri bitarenze amezi atatu, inasesa komite ncungamutungo yabwo.
Ibyo byose ubu bwato bwarabirenze ariko nyuma y’undi mushinga ukomeye wo kubaka umuhanda uzenguruka inkengero z’ikiyaga cya Kivu uzwi nka Kivu Belt, abagenzi bakoreshaga bwa bwato baraburetse bagana imodoka, bubura abo butwara, guhera ubwo buraparikwa.
Ni igikorwa cyumvikana kuko mbere kuva ku Nkombo ujya i Rubavu n’ubwato, umugenzi yishyuraga 12000 Frw kugenda no kugaruka kandi bigafata amasaha ari hagati y’arindwi n’umunani. Aho uyu muhanda wa Kivu Belt wuzuriye ibintu byarahindutse, kugenda n’imodoka bifata amasaha ane gusa kandi umugenzi akishyura 8000 Frw kugenda no kugaruka.
Abaturage bavuga ko ubu bwato bwari bumaze kubavana mu bwigunge ndetse bunagira uruhare mu iterambere ryabo.
Uwitwa Musenge Emmanuel wo ku Nkombo yabwiye IGIHE ko bashimira Perezida Kagame wabahaye ubwato kugira ngo biteze imbere ndetse bave mu bwigunge babasha guhahirana n’abandi, agasaba ko ubuyobozi bwabafasha mu gushaka umurongo mushya ubwo bwato bwakoreramo bityo n’inyungu butanga ntihagarare.
Yagize ati "Ubu bwato bwadufashaga mu iterambere kuko bwa mbere bahaye abaturage mituweli bivuye mu musaruro wabwo ndetse no ku nshuro ya kabiri babahaye ihene bityo bibafasha kwikura mu bukene".
Avuga ko aho ubwo bwato buhagarikiye gukora byabangamiye ubuhahirane n’abandi baturage bo mu tundi turere, cyane cyane aho imihanda itaragera.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem avuga bagiye gukemura icyo kibazo bakabuha undi rwiyemezamirimo ubukoresha, bakagerageza no kubusana ku ku buryo buzajya bwihuta mu rugendo.
Yagize ati "Dufite ingamba zo kuganira n’abakoresha ubu bwato kugira ngo turebe uburyo twabwegurira rwiyemezamirimo, abukoreshe ku buryo abubyaza inyungu. Bigaragara ko ababucunga bari gukorera mu gihombo kandi nta wabyihanganira, cyangwa se tubukoreshe mu bindi bikorwa by’ubwikorezi bwo mu kiyaga cya Kivu."
Yavuze ko ubu bwato bwakoraga ariko bukaba bwarahagaze kuko butari gukomeza gukorera mu gihombo, bitewe nuko abagenzi benshi ubu bakoresha imodoka zica mu muhanda wa Kivu Belt ku giciro cyo hasi ugereranyije n’igiciro cy’ubwato.



















TANGA IGITEKEREZO