Kuri uyu wa Gatatu, Umunyamabanga wa leta yari mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, asobanura ishingiro ry’ Umushinga w’itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi.
Muri uyu mushinga w’itegeko, biteganyijwe ko rizasimbura irisanzweho ryo mu 2012, harimo ingingo isobanura ko umucamanza adashobora kurenza amezi atandatu ataraca urubanza, abarwa guhera igihe ikirego cyagereye mu rukiko.
Bamwe mu badepite bavuze ko ayo mezi atandatu asanzweho mu itegeko ariko bikaba bigaragara ko atajya yubahirizwa, ugasanga hari imanza zimara imyaka.
Depite Kalisa Evariste yavuze ko mu ivugururwa ryabaye mu butabera mu 2004, hagiyeho umucamanza umwe ndetse banashyiraho amezi atandatu kugira ngo ikirego cyatanzwe kibe cyaburanishijwe ariko ugasanga hari aho bitubahirizwa bityo.
Yagize ati “Mu mavugurura yose yagiye aba icyo gitekerezo cyagumyemo na n’ubu ngubu kirimo. Haje rero ririya koranabuhanga kugira ngo byihutishe imanza, hagiyeho amabwiriza abishyira mu bikorwa nagira ngo mbaze icyizere gihari koko niba ariya mezi atandatu azubahirizwa cyane ko uyu munsi mu nkiko ndetse n’inkiko nkuru harimo ibirarane byinshi cyane, ni ukuvuga ngo utanga ikirego bakakubwira ngo uzaburana umwaka utaha cyangwa ibiri bitewe b’ibirego bindi bihari. Nagira ngo mbaze niba babona bizashoboka.”
Depite Mukantabana Rose yabajije impamvu muri uwo mushinga w’itegeko nta ngingo igaragaza ushobora kubibazwa igihe ayo mezi atandatu atubahirijwe,.
Yagize ati “Niba bitubahirizwa tukaba tugiye kubishyira mu itegeko ubwo ntibizaba impamvu izatuma ejo ejobundi itegeko rihite rigaruka kugira ngo ayo mezi atandatu asabirwe kongerwa cyangwa gukurwamo?”
Umunyamabanga wa Leta muri MINIJUST ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Uwizeyimana Evode, yavuze ko umucamanza utubahiriza ayo mezi atandatu azajya abibabazwa, ashimangira ko mu bindi bihugu byateye imbere batajya bajenjekera kubaza umuntu ibyo ashinzwe.
Yagize ati “Ubu bwigenge tuvuga bugomba kuba ubwigenge bugendana no kubazwa ibyo ukora. Hari ikibazo (conflit) kijya kiba hagati y’ubwigenge no kubazwa ibyo ukora. Umucamanza wamubaza ibyo akora akumva ko uri kurwanya ubwigenge bwe. Ariko ntabwo ubwigenge bw’umucamanza buvuga ko ari ikigenge, kuko akorera muri ‘systeme’, akorera mu nyungu z’igihugu, kuko ntushobora kugenda ngo uce urubanza ngo urigenga ruteza ibindi bibazo.”
Yunzemo ati “Aya mezi atandatu abarwa kuva urubanza rwinjiye, kuva umunsi wabwiwe ko urubanza rwinjiye mu rukiko, amezi atandatu atangira kubarwa. Ese iyo atubahirijwe bigenda bite? Umucamanza watindije urubanza we abazwa iki? Iri tegeko rigomba gukemura iki kibazo, akagira uko abibazwa cyangwa akagira raporo akora igaragaza impamvu zatumye ya mezi atandatu atayubahiriza, zaba zumvikana bikagira uko bigenwa ariko zaba zitumvikana icyo kibazo cy’umuturage na cyo kikagira uko gikemuka.”
Yakomeje avuga ko ihame ryo kubaza abantu ibyo bakora u Rwanda rugenderaho rigomba kubahirizwa.
Ati “ Rikubahirizwa ku bantu bose ku buryo tutavuga ngo hari abantu b’indakoreka, afata urubanza akaruparika yabona amezi atandatu abura ukwezi kumwe akarubyutsa akaruzana.”
Yashimangiye ko iki kibazo bagiye gukora uko bishoboka byose ku buryo n’ubugenzuzi bw’inkiko buzajya bubigiramo uruhare.
Ati “Ubugenzuzi muri raporo yabwo bugomba kugaragaza imanza zarengeje aya mezi atandatu n’icyabiteye hanyuma ababigizemo uruhare na bo bakagira ibyemezo bafatirwa, byaba ibihano byo mu rwego rw’akazi cyangwa ibindi bihano bikarishye kurushaho.”
Mu itegeko risanzwe, ingingo yaryo ya 13 ivuga ko urubanza rwose ruregewe urukiko rugomba kuba rwaburanishijwe mu gihe kitarenze amezi atandatu kuva urukiko rushyikirijwe ikirego. Iyo birenze icyo gihe, Perezida w’Urukiko rwaregewe asobanurira Perezida w’Urukiko rw’ Ikirenga mu nyandiko impamvu zabiteye kandi zikamenyeshwa ababuranyi.
Usibye kumva ibirego byihutirwa biboneka mu manza, imanza zose zihabwa itariki yo kuburanishwa hakurikijwe uko zagiye zandikwa mu gitabo cy’ibirego.
Gusa nta ngingo yasobanuraga uburyo umucamanza yazajya abazwa impamvu yatindije urubanza, aho Uwizeyimana yashimangiye ko bazabisuzuma bakaba babishyira mu itegeko rishya.
Ubushakashatsi bw’Urwego rw’Igihugu rushyinzwe imiyoborere bwa 2017 bugaragaza uko abaturage bahabwa serivisi mu nzego zitandukanye, bagaragaje ko bashima ukwihutisha imanza ku gipimo cya 54.4%, ababinenga bakaba 17%. Muri rusange abaturage basaga 74% bashima serivisi bahabwa n’inzego z’ubutabera, abanenga bakaba 6%.


















TANGA IGITEKEREZO