Ubwo bushakashatsi ngarukamwaka bukorwa muri gahunda zigenewe abaturage zitandukanye mu kwerekana ‘ishusho y’uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivise ku nzego zibegereye’ abaturage bangana na 15.7% banenga serivise bahabwa mu bitaro naho mu bigo nderabuzima abatishimira uko bakirwa babarirwa ku kigereranyo cya 20.6%.
Muri Poste de Santé, 68.1% bishimira uko bakirwa, mu gihe abangana na 15.6% babinenga.
Ibi bipimo RGB ivuga ko bisa n’ibyatunguranye ugereranyije n’uko byifashe mu tundi turere.
Umuyobozi Mukuru muri RGB ushinzwe ubushakashatsi, Felicien Usengumukiza, avuga ko ubusanzwe ibitaro aribyo byashimirwaga kwakira neza ababigana, ariko muri Huye biratandukanye.
Ati “Ubundi twari tuzi ko mu rwego rw’ubuzima ibitaro byagombye kuba aribyo biza imbere mu kunoza serivise ugereranyije n’ibigo nderabuzima ndetse na Poste de Santé, ariko twatunguwe no kubona muri Huye atari ko bimeze, kuko abashima serivise zo mu bitaro ni bake ugereranyije no mu Bigo Nderabuzima”.
Umuyobozi Mukuru CHUB, Dr. Augustin Sendegeya, unayobora Njyanama y’Akarere, yemeje ko ibyo ubushakashatsi bwagaragaje ari ukuri, ariko anavuga ikibitera.
Yavuze ko asanga kuba abakenera serivise z’ubuzima bishimira uko ibigo nderabuzima bibakira kurusha ibitaro ku ruhande rumwe byaba ibyo kwishimirwa kuko ibyo bigo aribyo byegereye abaturage, ariko na none hakaba n’ikibazo cy’umubare ibi bitaro byakira.
Ati “Umuntu abirebye ku rundi ruhande cyaba ikintu cyo kwishimira kuko ibigo Nderabuzima nibyo byegereye abaturage cyane. Ku rwego rw’Ibitaro rero muri Huye dufite umwihariko, byaba ari ibitaro by’Akarere (Kabutare) ndetse na CHUB tuganwa n’abantu benshi cyane kuko buriya nkatwe kuri CHUB abaturage tureberera barenze miliyoni eshatu n’ibihumbi 400, bavuye mu turere twose tw’Amajyepfo ndetse n’igice cy’u Burengerazuba”.
Uretse ibyo yanavuze n’ubuke bw’abaganga, avuga ko kuri ubu bagenda bongerwa.
No kuri serivise avuga ko hari ingamba ziri gushyirwa mu bikorwa mu kuvugurura.
Yagize ati “Nk’aho bafatire imiti, hahozeho Farumasi imwe mu bitaro, ariko ubu twagiye twegereza farumasi kuri buri serivise kugira ngo no gutanga imiti byihute kandi bigende neza, icya kabiri ubu n’abishyuza turi gushyira umuntu kuri buri serivise aho kuguma ahantu hamwe gusa. Ubwo turumva biri kugana heza kandi turizera ko n’imirongo minini izagabanyuka”.



















TANGA IGITEKEREZO