Iri murikagurisha ryitabiriwe n’abagera kuri 381 barimo 73 baturutse hanze y’u Rwanda ryatangiye ku wa 11 Ukuboza, bikaba byitezwe ko rizarangira ku wa 31 Ukuboza 2020.
Ni imurikagurisha ritandukanye n’andi 22 yagiye aba mu myaka yashize, kuko ribaye mu gihe u Rwanda ruhanganye n’icyorezo cya Covid-19 cyatumye n’imitegurire yaryo ihinduka abari munsi y’imyaka 12 n’ibigo bikora bikanacuruza inzoga bikabuzwa kuryitabira.
Uretse ibi kandi n’amasaha ryatangiriraga yarahindutse kuko imiryango ifungurwa saa tatu za mu gitondo ibikorwa by’ubucuruzi bigafunga saa mbiri z’umugoroba.
Umubare muto w’abitabiriye uhamywa na Shabani Ahobishakiye, umurika ibikoresho byo mu gikoni, ariko akagaragaza icyizere cy’uko uko iminsi igenda iza bashobora kwiyongera.
Ati “Abakiliya ntibaraza, turategereje ngo turebe niba hari impinduka zizabaho ejo, ariko kugeza ubu, guhera mu gitondo turicaye gusa. Umwe araza akabaza igiciro akigendera.”
Amani Uwiringiyimana nawe uri gukora muri iri murikagurisha yemeje ko umubare muto w’abaryitabiriye watewe na Covid-19.
Ati “Abenshi mu bakiliya bakunze kwitabira iri murikagurisha ni abazanaga abana babo, ariko kubera Covid-19, abanyeshuri ubu bari ku ishuri ndetse n’abakiri mu rugo ni abari munsi y’imyaka 12 kandi ntibemerewe kuza aha.”
Nubwo bimeze gutya ariko hari abacurizi barimo Moussa Bizimana umurika ibikoresho byo mu nzu bagaragaza ko bafite icyizere ko mu minsi iri imbere bizagenda neza, bakemeza ko nta gikuba cyacitse cyane ko ari no mu minsi ya mbere.
Uretse umubare w’abajya kugura muri iri murikagurisha, n’umubare w’ibihugu biryitabira waragabanutse uva ku biri hagati ya 20 na 25 byaryitabiriye umwaka ushize ugera kuri 12. PSF ivuga ko ibi byose byatewe na Covid-19 ariko ikemeza ko abamurika bazagenda biyongera cyane ko hari n’abakiri kwiyandikisha.
Mu rwego rwo kwirinda ko iri murikagurisha ryaba icyuho cy’ikwirakwira rya Covid-19 hashyizwemo ingamba zirimo ko abaryitabira bose bagomba kwishyura bakoresheje ikoranabuhanga, bagapimwa umuriro mbere yo kwinjira ndetse bagakaraba n’intoki.
Mu kiganiro Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Kabera John Bosco, aherutse kugirana n’itangazamakuru yavuze ko kuba Expo ibaye bitavuze ko icyorezo cya Covid-19 cyarangiye.
Ati “Turagira ngo rero twongere twibutse abaturarwanda ko kuba imurikagurisha ribaye ntabwo bikuyeho ko Covid-19 ikiriho, ntabwo bikuyeho ko igifite ubukana, ntabwo bikuyeho ko yica cyangwa ishobora no kuzahaza abantu, iri murikagurisha rizakorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda.”
Ni ku nshuro ya 23 iri murikagurisha ribaye gusa igihe ryari risanzwe ribera kigijwe inyuma kubera iki cyorezo cya Covid-19.

























Amafoto: Niyonzima Moïse




Ibitekerezo 0