Ni ibibanza biherereye mu Kagari ka Kibenga mu Mudugudu wa Runyonza, ahitegeye neza Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali kiri i Kanombe uteganye n'Icyanya cy'Inganda. Ku muntu uturutse i Remera mu Giporoso agakomezza umuhanda w’ahazwi nko kuri 15 bimutwara igihe gito kuhagera.

Buri kibanza muri byo gifite ubuso bwa metero kare 300 bingana na metero 15 kuri 20. Ibi bibanza byujuje ibipimo byo kubakamo inzu za ‘cadastre’ cyangwa iz’igorofa igeretse rimwe zigezweho (R1) kandi biri hafi ya kaburimbo.

Ibi bibanza biri mu gace kagenewe imiturire gafite amazi n’amashanyarazi ndetse karimo no guturwa cyane. Karimo kandi ibikorwaremezo bindi nk’imihanda ku buryo kuhatura bidasaba kwikorera imihanda nko ku bafite ibinyabiziga.

Byongeye kandi hari amashuri abanza n’ayisumbuye ndetse n’ibigo by'ubuvuzi bibarirwa mu bikorwaremezo nkenerwa ku buryo kuhatura bidasaba gukora urugendo rurerure ujya gushaka izo serivisi.

Uretse kuba bigurishwa ku biciro byo hasi buri kibanza gifite nimero ikiranga (UPI) yacyo ku buryo ukimara kugura ahita akorerwa ihererekanya ry’ubutaka mu buryo bworoshye akabasha no kubona icyangombwa cyo kubaka vuba.

Ibi bibanza kandi byatangiye kugurwa ndetse abaguze batangiye no kubaka kuko kubibonera ibyangombwa byoroshye.

Hari n'ibindi bikorwaremezo nkenerwa by'ibanze
Hari n'ibindi bikorwaremezo nkenerwa by'ibanze
Ibi bibanza byitegeye Icyanya cy'Inganda
Ibi bibanza byitegeye Icyanya cy'Inganda
Ni ibibanza biri ahantu habereye imiturire
Ni ibibanza biri ahantu habereye imiturire
Ibi bibanza aho biherereye hari imihanda yoroshya kuhagera
Ibi bibanza aho biherereye hari imihanda yoroshya kuhagera
Byujuje ibipimo byo kubaka bigezweho
Byujuje ibipimo byo kubaka bigezweho
Abaguze mbere batangiye kubaka
Abaguze mbere batangiye kubaka