Kuri uyu wa 6 Gicurasi 2015 ni bwo iryo tsinda ryakiriwe na Perezida Paul Kagame, rikaba riri mu Rwanda aho ryaje kurebe ahaturuka imwe mu makawa meza babona.
Nk’uko bitangazwa na Dr. Gerardine Mukeshimana, Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi, iryo tsinda ry’abasaga 30 ryaje mu Rwanda muri gahunda y’iyo sosiyete, yo kureba aho Kawa bagura ituruka.
Minisitiri Mukeshimana yagize ati “Bari mu rugendo rwo kureba aho amakawa bakoresha aturuka. Baje kubonana na Perezida Kagame ngo baganire, banamubaze ibibazo bimwe na bimwe kuko abenshi muri bo ni ubwa mbere bageze mu Rwanda.
Yakomeje atangaza ko abagize iryo tsinda rya Starbucks Coffe babajije Perezida Kagame uko abona imikoranire hagati ya Leta y’u Rwanda n’iyo sosiyete, akaba yabasubije ko birenze kuvuga Kawa gusa.
Ati “…Abasubiza ko iri hejuru y’uko twavuga kawa kuko bitanga ishusho y’u Rwanda nk’igihugu, bigatanga ishusho y’ubwiza bwa Kawa y’u Rwanda, ariko na none bikagira icyo bikora ku buzima bw’abantu, ari abayinywa yaba ari abayihinga bose babibonamo inyungu.”
Minisitiri Mukeshimana atangaza ko uyu mwaka u Rwanda ruteganya kohereza muri Starbucks imifuka 14,400 ya Kawa, ikaba yakwiyongera cyangwa ikagabanuka ariko muri rusange ngo umusaruro wa yo uzaba mwiza.
Starbucks Coffee ni rimwe mu masoko menshi u Rwanda rwoherezaho Kawa, ariko ngo rikaba ryihariye kuko iva mu gihugu ikarinda igera kuri iryo soko itabanje kuvangwa n’ibindi byinshi.
Nyuma yo kwakirwa no kuganira na Perezida Kagame, Craig Russell, Umuyobozi wungirije wa Starbucks Coffee, wari uyoboye iryo tsinda yatangaje ko bagiye gukomeza gukorana n’u Rwanda nk’uko bisanzwe, cyane ko bashimye ubudakemwa bwa Kawa y’u Rwanda.
Craig Russell yagize ati “Tugiye gukomeza gukorana neza n’u Rwanda nk’uko bisanzwe kuko twashimye ubwiza bwa Kawa… Iteka ubwiza bwa Kawa y’u Rwanda buba bujyanye n’ibyifuzo byacu, ni yo mpamvu twaje kureba aho iyo kawa yacu ituruka.”
Starbucks Corporation yashinzwe mu mwaka wa 1971, ikaba ari sosiyete ya kawa ya mbere ku Isi, ifite amashami 21,536, ikaba yaratangiye kugura Kawa y’u Rwanda mu 2004, ariko mu 2009 itangira no gutera inkunga abahinzi ba Kawa mu bice bitandukanye byo mu Rwanda.
Amafoto: Village Urugwiro



















TANGA IGITEKEREZO