Iri murikagurisha ryatangiye ku itariki 27 Nyakanga 2016, ryasojwe kuri uyu wa 11 Kanama 2016. Ryitabiriwe n’abamurika 441 barimo abanyarwanda 271 n’abanyamahanga 170.
Mu gihe bamwe mu bamurika by’umwihariko abaturutse mu mahanga bagiye bagaragaza ko nubwo benshi ko bakunze ibyo bacuruzaga batigeze babagurira uko bari babyiteze.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, François Kanimba wasoje iri murikagurisha yavuze kugira ibicuruzwa bisa biri mu bishobora kuba byaratumye badacuruza uko babyifuza.
Ati” Yego birumvikana, imurikagurisha ryitabiriwe n’abamurika bageze kuri 440 niba uje ucuruza imyenda ugahuriramo n’abantu 40 baje kumurika bacuruza imyenda kandi isa nk’iyawe; aho ngaho kugira ngo abaje kugura bashobore gusaranganya amafaranga bazanye mu bamuritse bose niho usanga umuntu ku giti cye ibyo yagurishije ari bikeya.“
Yakomeje avuga ko iki kibazo kitabonetse mu bamurika bose kuko hari aho wasangaga abantu bamurika igicuruzwa ari bo bonyine, babonye amafaranga menshi.
Minisitiri Kanimba yakomeje avuga ko imurikagurisha rifasha leta kumenya uko igihugu kigenda gitera imbere binyuze mu bwiza n’ubwiyongere bw’ibikorerwa mu Rwanda kandi ko aba ari n’umwanya mwiza abamurika n’abaza gusura baba babonye kugira ngo bagire ibitekerezo bishya ndetse banarusheho kunoza ibyo bakora.
Umuyobozi mukuru w’Urugaga rw’abikorera mu Rwanda, Gasamagera Benjamin we yavuze ko ubwitabire bwari bwiza ugereranyije n’imyaka yashize aho mu minsi y’imibyizi abasuraga bari hagati y’ibihumbi 12-15 mu mpera z’icyumweru bakagera ku bihumbi 20-25.
Yongeyeho ko kuba hari abavuga ko rititabiriwe bagendeye ku mibare y’abaguzi bishobora kuba byaratewe n’uko ryahuriranye n’itangira ry’amashuri rikunze gutuma umufuka ujegajega.
Expo y’uyu mwaka yibanze ku guteza imbere gahunda ya ’Made in Rwanda’ igamije gushishikariza abanyarwanda gukoresha ibikorerwa mu gihugu, abafite inganda mu Rwanda bakaba barahawe umwanya munini wo kumurika ibyo bakora.
Kayitare Jean Paul, wari uhagarariye abamuritse ibikorerwa mu Rwanda yavuze ko muri iri murikagurisha babonye umwanya uhagije wo kumurika ibyo bakora banagaragaza ko bamaze kugera ku rwego mpuzamahanga.
Ati “ Muri iri murikagurisha twabonye ko twe nk’abanyarwanda dushoboye. Mu by’ukuri witegereje ibintu byamuritswe bikorerwa ahandi ndetse n’ibyamuritswe bikorerwa ahangaha byagaragaye ko natwe abikorera bo mu Rwanda dufite ubushobozi. Ibi biraduha icyizere cy’uko mu gihe gitaha tutareba kumurika ibintu byacu ku isoko ryo mu Rwanda ahubwo duteganya no kwagura tukaba twabijyana ku isoko mpuzamahanga.”
Yakomeje avuga ko mu imurikagurisha ry’ubutaha biteguye kuzagaragaza ibintu byiza kandi byinshi bifite ubwiza buruta ubw’ibituruka hanze.
Mu gusoza iri murikagurisha hahembwe abamurika bitwaye neza mu byiciro bitandukanye.
Abamuritse bahawe ibihembo nyamukuru ni African Hope Ltd yakurikiwe na RwandAir mu gihe Bralirwa yaje ku mwanya wa gatatu.
Amafoto:Luqman Mahoro
[email protected]



















TANGA IGITEKEREZO