Ibi yabitangaje mu ruzinduko arimo kugirira mu karere ka Rubavu n’itsinda rimuherekeje kuri uyu wa Mbere, mu rwego rwo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zafashwe mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Ebola.
Ni nyuma y’uko kuri iki Cyumweru, umuntu umwe yagaragaweho ibimenyetso bya Ebola mu Mujyi wa Goma, uhereye mu Burasirzuba bwa RDC, hafi y’u Rwanda.
Nyuma yo kuzenguruka imipaka ihuza Goma n’umujyi wa Rubavu, aganira n’itangazamakuru, Minisitiri Gashumba yasabye abaturage bo mu karere ka Rubavu kwirinda kujya muri Congo n’ugiyeyo akitwararika.
Ati “Umuntu wese afite umutimanama, udahahiye i Goma wahahira n’ahandi. Ntabwo twavuga ngo dufunze imipaka ariko ntitwabura kubwira umuntu ngo niba hariyo icyorezo wijyayo, ariko nanone nta gikuba cyacitse kuko uwagaragayeho icyorezo ni umuntu umwe kandi na we yasubijwe i Butembo ndetse n’abamwegereye bashyizwe mu kato kugirango basuzumwe barebe niba banduye.’’
Yakomeje avuga ko Leta ya Congo irimo kubyitaho, asaba abaturage kwirinda kujya muri Congo gushaka ibyo babona mu Rwanda.
Ati “Ntabwo wabwira abantu ngo ntimwongere kwambuka umupaka, ariko buri wese agomba kuganira n’umutimanama we akumva ko ubusugire bw’igihugu bumureba, niba ibyo yahahiraga hariya yashobora kubibona hano, yareka kujyayo kugeza iki cyorezo kirangiye.’’
Mu Rwanda hafashwe ingamba zo gukumira icyorezo cya Ebola harimo abaganga bahuguwe, abapolisi, ingabo n’abajyanama b’ubuzima, ndetse hashyizweho ikigo gishobora kwakira abantu baramuka bagaragaweho Ebola.
Ibimenyetso byayo ni ukugira umuriro, kurwara umutwe, kuribwa mu ngingo, kubabara mu muhogo, gucika intege, guhitwa, kuruka cyane kandi kenshi, kuribwa mu nda no kuva amaraso ahantu hose hari umwenge ku mubiri.
Bijyanye n’uruzinduko rwa Minisitiri Gashumba i Rubavu, hari ikipe y’abakozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima mu Rwanda, RBC n’ishami ry’umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima, OMS, bagiye kuguma muri aka karere, kugirango bunganire inzego zisanzwe mu gukaza ubwirinzi, kugeza igihe icyorezo cya Ebola kirangiye muri Congo.



















TANGA IGITEKEREZO