00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga yahigitse urubyiruko muri 2015 mu mishinga y’iterambere

Yanditswe na

Eric Birori

Kuya 22 December 2015 saa 09:00
Yasuwe :

Sibomana Aimable w’imyaka 28 ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga niwe wahize urubyiruko muri uyu mwaka wa 2015 mu mishinga igamije kuruteza imbere no kuzamura igihugu.

Sibomana asanzwe ari Umuyobozi wa Koperative y’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga yitwa “Nyanza Workforce Cooperative”, akaba ariwe watwaye igihembo cya mbere cy’urubyiruko muri uyu mwaka gifite agaciro k’amafaranga miliyoni eshatu, akaba avuga ko kizamufasha gukomeza imihigo.

Uru rubyiruko rwari rwahatanye ari 90, bisobanuye ko bari batatu muri Karere mu tugize u Rwanda aho icyiciro cya mbere harimo imishinga isaga 90, mu cya kabiri isigara ari 30 maze hahembwa batatu barangajwe imbere na Sibomana.

Uyu Sibomana yize amashuri abanza n’ayisumbuye mu bigo by’abafite ubumuga, ndetse icyiciro cya mbere cya kaminuza acyiga muri Kaminuza y’Ubuvuzi ya Kigali (KHI).

Yakomoye iki gihembo mu guhanga umurimo ugamije gufasha abamugaye bafite ikibazo nk’icye, batize ndetse bari mu bukene bukabije akaba avuga ko ari kugera ku ntego ye.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’umufasha gutambutsa ubutumwa ndetse wamwigishije mu ishuri, Baziki Eugenie,yatangaje ko uyu musore akirangiza kwiga,yatekereje icyo yakorera abafite ikibazo nk’icye b’abakene ndetse batageze mu ishuri.

Mu gushaka igisubizo,yahuje abagera kuri barindwi maze nyuma yo guhanahana ibitekerezo abigira umushinga wo kubyaza umusaruro ibisigazwa by’ibyuma bakoramo isanduku (malle) ,ibitanda bikoreshwa mu mashuri,inzugi ndetse n’imbabura ikoreshwa vidanje [vidange] (Iyi mbabura ngo yayibonye kuri internet ikaba iri mu byamuhaye amahirwe yo guhiga urundi rubyiruko mu nkera y’abahizi).

Nkuko Baziki yakomeje abitangariza IGIHE, uyu mugabo yatangiranye n’abafite ubumuga bagera kuri barindwi aho baje kwaguka bakagera kuri 12 ariko kuri ubu bigisha abandi 30.

Mu guhatana, nta cyizere na gike yari afite kuko atumvaga uburyo yahigika abantu badafite ikibazo,ndetse yumvaga ko nubwo yaba ariwe ubishoboye ariko atagirirwa icyizere.

Ahawe ijambo mu nama y’umushyikirano ngo agire icyo avuga yagaragarije ibyishimo Perezida wa Repubulika Paul Kagame amushimira agaciro yahaye abafite ubumuga,amwereka ko abamugaye nabo biteguye guhatana mu rugamba rw’iterambere ndetse asoza amusaba kwemerera Abanyarwanda gukomeza kubayobora.

Inkera y’Imihigo y’Urubyiruko yatangiye mu mwaka wa 2012, ikaba ihuza urubyiruko rusaga ibihumbi bitatu bishimira ibyo bagezeho,banafatira ahamwe ingamba z’umwaka utaha ari nako bakurikirana Inama y’Igihugu y’Umushyikirano.

Sibomana yatunguwe n'uburyo yegukanye iki gihembo
Sibomana(i buryo) ashyikirizwa igihembo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages