00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Abanyarwanda bakurikiranweho kwigana urusenda rwa Nyirangarama

Yanditswe na

Rabbi Malo Umucunguzi

Kuya 29 May 2015 saa 08:28
Yasuwe :

Abanyarwanda batatu bakurikiranwe na Polisi ya Uganda bazira gucuruza urusenda bitiriye Akabanga nta burenganzira babifitiye.

Abo bagabo ngo bafataga urusenda bikoreye bakaruha ibirango by’Akabanga, urusenda rukorerwa mu Rwanda na Entreprise Urwibutso. Gusa mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu Polisi ya Uganda yafashe umwanzuro wo kubarekura by’ agateganyo mu gihe iperereza rikomeje.

Umuyobozi wa Entreprise Urwibutso itunganya Akabanga, Sina Gerard, yabwiye IGIHE ko ikigo ayoboye cyahaye amakuru polisi ya Uganda ko hari ababiganira ibicuruzwa, maze nayo iza kubata muri yombi.

Yagize ati “Ni byo bagenda bakavangavangira iyo. Twabimenyesheje Polisi ya Uganda, iragenda irabafata, ibafatana n’ ibyo bintu byose. Polisi yakoze ibyo igomba gukora. Baragendaga bagakoresha ibintu bavangavanze bakabyita Akabanga, nibura iyo babyita irindi zina.”

Sina Gerard akomeza avuga ko kugeza ubu mu byo uruganda rwe rukora, Akabanga ariko kiganwa cyane kubera uburyo kamaze kumenyekana ku isoko ryo mu Rwanda na mpuzamahanga.

Abo bagabo bafatiwe mu mukwabu ahitwa Kasubi bafungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Kibuli, bivugwa ko uru rusenda bafatanwe barucuruza muri Uganda kuva mu mezi atandatu ashize.

Umuyobozi ushinzwe ishami risuzuma ibijyanye n’ imiti muri Polisi ya Uganda, James Kyomukama, yabwiye newvision ko uru rusenda rwafatanwe aba bagabo muri Uganda rugomba kunyuzwa mu isuzumiro(Laboratoire) ngo rugenzurwe neza.

Aba banyarwanda baramutse bahamijwe icyaha, bashobora guhanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri kugeza ku myaka icumi, n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 10 na 200 z’ amashillingi ya Uganda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages