00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Abanyarwanda batandatu baguye mu mpanuka basezeweho (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 November 2017 saa 06:26
Yasuwe :

Abanyeshuri batandatu bigaga muri Kampala International University (KIU) bitabye Imana mu mpanuka y’imodoka basezeweho kuri iki Cyumweru mu misa basomewe.

Iyi misa yari yitabiriwe n’abayobozi ba ambasade y’u Rwanda muri Uganda n’aba Kampala International University aba banyeshuri bigagamo, bakaba bafashe mu mugongo imiryango yabo.

Impanuka aba banyeshuri baguyemo yaraye ibaye kuri uyu wa Gatandatu ubwo bari bavuye mu bukwe bwa mugenzi wabo wari washyingiwe, maze imodoka barimo ikagonga ikamyo yari ihagaze nabi ku muhanda ahitwa Kakoge.

Mu butumwa bw’Umuyobozi wa Kaminuza yavuze ko ’iki ari igihe gikomeye kuri Kampala International Univesity’ yihanganisha umuryango w’abatakaje ubuizima, inshuti zabo, Umuryango wa Kaminuza babagamo ndetse asaba ko uruhare rwabo mu iterambere ry’Umuryango w’abanyeshuri rukomeza kuzirikanwa.

Inkuru bifitanye isano: Abanyarwanda batandatu bigaga muri Kampala International University baguye mu mpanuka y’imodoka

Abitabye Imana basezeweho bwa nyuma
Basezeweho basomerwa misa yanitabiriwe n'abayobozi muri ambasade y'u Rwanda muri Uganda n'aba Kampala International University
Ambasaderi w'u Rwanda muri Uganda yafashe mu mugongo imiryango y'abitabye Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages