Ubushinjacyaha bwari buhagarariwe na Najjunju Julie mu rubanza rwabereye mu Rukiko rw'Ibanze rw'Iremezo rwa Kabale, bwari bwagaragarije urukiko ko Nzeyimana ku wa 10 Kamena 2023 yatawe muri yombi ubwo yasanganwaga telefoni ebyiri zari zibwe uwitwa Mutabazi Emmy.
Ubushinjacyaha kandi bwabwiye urukiko ko uwo Nzeyimana byagaragaye ko ari muri iki gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko arebana n’abinjira n’abasohoka muri Uganda.
Ubwo yari mu rukiko ku wa 15 Kamena 2023 ku byaha akurikiranyweho birimo icyaha cyo kwiba no kwinjira mu gihugu mu buryo butubahirije amategeko, Nzeyimana yemeye icyaha cyo kuba yaribye ikintu cy’undi ariko ahakana ibyo kuba yarinjiye mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Nyuma yaje gukatirwa igihano cy’igifungo cy’amezi arindwi muri Gereza ya Ndorwa.
Nzeyimana bivugwa ko ari uwo mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru yongeye kugaragara imbere y’umucamanza yahinduye imvugo kuko yiyemereraga icyaha cyo kwinjira mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Uyu mugabo wahise ufatwa n’ikiniga, yasabye ko yababarirwa ku cyaha cyo kwinjira mu gihugu nta byangombwa, yemeza ko yari abifite ariko aza kubyibwa ubwo yari muri gereza bityo ko yicuza icyo cyaha kandi ko atazagisubira mu gihe yaramuka ababariwe.
Umucamanza yategetse ko kuba Nzeyimana yiyemereye icyaha agomba kubanza kurangiza igihano cy’amezi arindwi yakatiwe ku cyaha cy’ubujura, nyuma yo kurangiza icyo gihano akoherezwa mu Rwanda.


Ibitekerezo 0