Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni asanga Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) ruyoborwa n’abarwaye mu mutwe , ntiyifuza kugira ikindi akorana na rwo kuko rwashinje ibyaha Perezida wa Kenya Uhuru Kenya ibyaha byibasiye inyokomuntu.
Chimpreports dukesha iyi nkuru ivuga ko ku ya 12 Ukuboza 2014, mu muhango wo kwizihiza umunsi w’Ubwigenge bwa Kenya, Museveni yanenze bikomeye ICC.
Ati: “ Bariya Banyaburayi bareke ubusazi bwa bo”.
Perezida Museveni yavuze ko yazinutswe ruriya rukiko (ICC), akaba atifuza kugira na kimwe yarufasha.
Museveni ashinja Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha kudaha agaciro ibitekerezo n’inama by’abayobozi b’ibihugu bya Afurika ku kudakurikirana Perezida Uhuru Kenyata, anavuga ko agiye gusaba ibihugu byose bya Afurika kudakorana na rwo (ICC).
Yagize ati: “Abakuru b’ibihugu, binyuze mu mu muryango w’ubumwe bwa Afurika (AU), bagiriye inama ICC kudakurikirana abakuru b’ibihugu nka Uhuru Kenyatta, ariko rwanga kumva. Umwaka utaha nzatanga igitekerezo mu nama rusange y’uwo muryango (AU), bahagarike kuba abanyamuryango ba ICC”.
Perezida Museveni yanavuze kandi ko Umuyobozi wa Lord Resistence Army, LRA, Umutwe utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda ushakishwa na ICC akwiye gukurikiranwa n’inkiko mpanabyaha z’imbere mu gihugu.
Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya, na we yashimangiye ibyavuzwe na Museveni, avuga ko ICC ibangamira ubwiyunge mu gihugu cya bo.
Perezida Uhuru Kenyatta yashinjwaga ibyaha byibasiye inyokomuntu, hagendewe ku bwicanyi bwakurikiye amatora mu 2007, gusa ibyo birego biza gukurwaho nyuma yo kubiburira ibimenyetso.
Museveni kimwe n’abandi bakuru b’ibihugu bya Afurika bashinja Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha kwibasira abayobozi bakoreye Afurika igihe kirekire, rukirengagiza ibyaha bikorwa n’abo mu bihugu bikize.



















TANGA IGITEKEREZO