00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda-Rwanda: 14 bakomerekeye mu mpanuka ya bisi ya ONATRACOM

Yanditswe na

Twizeyimana Fabrice

Kuya 10 December 2014 saa 04:31
Yasuwe :

Bisi y’ikigo cy’igihugu gishinzwe gutwara abantu (ONATRACOM) yavaga I Kampala igana I Kigali yagonganye n’ikamyo nini I Kabare muri Uganda ahagana mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu, abari bayirimo bararusimbuka, ariko 14 barakomereka.
Amakuru agera kuri IGIHE aravuga ko iyi mpanuka yari ikomeye, kuko haba bisi ndetse n’ikamyo nini ifite purake z’ingande byagonganye, zose zangiritse cyane.
Abagenzi 13 mu bari muri bisi n’umushoferi wayo bajyanwe kuvurirwa mu bitaro bya Byumba mu karere (…)

Bisi y’ikigo cy’igihugu gishinzwe gutwara abantu (ONATRACOM) yavaga I Kampala igana I Kigali yagonganye n’ikamyo nini I Kabare muri Uganda ahagana mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu, abari bayirimo bararusimbuka, ariko 14 barakomereka.

Amakuru agera kuri IGIHE aravuga ko iyi mpanuka yari ikomeye, kuko haba bisi ndetse n’ikamyo nini ifite purake z’ingande byagonganye, zose zangiritse cyane.

Abagenzi 13 mu bari muri bisi n’umushoferi wayo bajyanwe kuvurirwa mu bitaro bya Byumba mu karere ka Gicumbi.

Imodoka itwara abagenzi ya ONATRACOM isa n'iyakoze impanuka

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko iyi mpanuka yabaye mu ma saa cyenda z’urukerera, mu birometero 15 uvuye ku mupaka wa Gatuna.

Amakuru mashya aravuga ko muri 14 bajyanwe mu bitaro, batanu bamaze gutora agatege bagasezererwa.

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages