Iki cyemezo gikubiye mu itangazo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda yashyize hanze ku wa 17 Gashyantare 2022. Ni itangazo ryasohotse mu gihe muri Uganda hari hashize iminsi hacicikana amakuru atandukanye agaruka ku mubano w’ibihugu byombi.
Amwe muri aya makuru yavugaga ko u Rwanda rutigeze rufungura umupaka wa Gatuna, ko ahubwo ibyo rwakoze ari ibya nyirarubeshwa kuko nta muturage wemerewe kwambuka ngo ajye muri Uganda cyangwa ngo ave muri iki gihugu yinjire mu Rwanda.
Leta ya Uganda yavuze ko iri gukora ibishoboka byose ngo yiyunge n’u Rwanda iboneraho gusaba abaturage kwirinda kuyivangira.
Iti “Uganda n’u Rwanda biri gukora ibishoboka byose kugira ngo umubano hagati y’ibihugu byombi wongere kuba mwiza ariko na none hari ibikorwa bya bamwe mu baturage bishobora kurogoya, ukuzahura umubano kuri kuba hagati y’ibihugu bibiri.”
Ku wa 1 Gashyantare 2022 nibwo u Rwanda rwongeye gufungura umupaka wa Gatuna nyuma y’imyaka itatu yari ishize ufunze. Mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19, abaturage ntibahise bemererwa kwambuka uko bishakiye ahubwo hemerewe kwambuka abafite impamvu zumvikana ndetse n’ibicuruzwa biva mu gihugu kimwe bijya mu kindi.
Ku wa 8 Gashyantare 2022, ubwo Perezida Kagame yakiraga indahiro z’abayobozi bashya muri Guverinoma harimo iya Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Erneste Nsabimana n’Umunyamabanga wa Leta muri iyo Minisiteri, Patricia Uwase, yavuze ko hagati ya Uganda n’u Rwanda hazabaho ibiganiro bigamije gushyiraho ingamba zihuriweho zo kwirinda COVID-19, ubundi umupaka ukabona kuba nyabagendwa.
Ati “Umupaka twarawufunguye Gatuna ariko na none birumvikana twawufunguye ku buryo twabivuze no mu nyandiko tubibwira n’abo dukorana ko ari ukuwufungura ku buryo twirinda na COVID-19 ni ibyo gusa.”
“COVID-19 nitugirira neza kandi twashyizeho ko tugomba no kumvikana, abayobozi ba Uganda n’ab’u Rwanda barebana n’iby’ubuzima bakwiye guhura bagashyiraho uburyo icyo kibazo kijyanye na COVID-19 cyakwitabwaho bidatera ikibazo uruhande urwo arirwo rwose rwaba urwa Uganda cyangwa urw’u Rwanda. Ubwo rero umupaka twarawufunguye.”
Nta ruzinduko rwa Salim Saleh i Kigali
Ubwo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda yasohoraga iri tangazo hari hashize iminsi hacicikana amakuru avuga ko murumuna wa Perezida Yoweri Museveni, Salim Saleh, azagirira uruzinduko i Kigali ruri mu murongo wo gukomeza kuzahura umubano w’ibihugu byombi.
Ni amakuru yatangajwe bwa mbere n’umunyamakuru wa NBS witwa Canary Mugume. Iki gihe yavuze ko ku wa 16 Gashyantare 2022 “Salim Saleh azagirira uruzinduko i Kigali ruzamara icyumweru ndetse akabonana na Perezida Kagame”.
Muri iri tangazo Uganda yavuze ko Salim Saleh nta ruzinduko ateganya i Kigali, iti “nta ruzinduko ruteganyijwe rwa Gen Salim Saleh i Kigali nk’uko byatangajwe n’umunyamakuru wa NBS, Canary Mugume abinyujije kuri Twitter.”
Salim Saleh ni umwe mu bavuga rikijyana muri Uganda, cyane ko ari mu basirikare bakuru batangiye urugamba rwo kubohoza Uganda, afatwa kandi nk’umujyanama ukomeye wa mukuru we, Perezida Museveni.
Uyu mugabo kandi ni na we uri gukurikirana ibikorwa by’ingabo za Uganda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’uko byari bimeze n’ubundi mu ntambara ya mbere n’iya kabiri ya Congo.
Mu bihe bitandukanye yagiye ashinjwa kuba umwe mu bari mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Urugero ni nk’aho muri Nyakanga 2021 byatangajwe ko Museveni yatanze Gen Salim Saleh ngo abe ari we ufasha RNC mu bikorwa byayo muri Uganda.
Ibi bigaragazwa n’uko ku wa 23 Gicurasi 2021, ubwo Frank Ntwali yari muri Uganda yagiranye inama na Gen Salim Saleh. Iyi nama yabereye mu gace ka Kapeka yitabirwa n’abandi barimo Umuyobozi wa CMI, Brig Abel Kandiho.

























TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!