Polisi ya Uganda yashyikirije iy’u Rwanda umunyarwanda ukekwaho icyaha cy’ubwambuzi bushukana, nyuma yo guhangika umuturage ibintu amubwira ko ari zahabu, akamwishyura 27,000 by’amadolari ya Amerika.
Nyuma yo gushyikirizwa uwo mugabo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Gashyantare 2015, CSP Celestin Twahirwa Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yamushakishaga, ndetse hakaba hari hatarashira ibyumweru bibiri (2) ashyiriweho impapuro mpuzamahanga zo kumuta muri yombi.
CSP Twahirwa yakomeje avuga ko yafashwe biturutse ku mikoranire myiza ya Polisi zombi ndetse na Polisi mpuzamahanga, akomeza ashima uburyo bwo guhanahana amakuru hagati y’ibihugu bihana imbibe n’u Rwanda imeze neza ndetse iri gutanga umusaruro ugaragara.
Yagize ati “ Ibi biradufasha kuko turagira ngo ntihazagire umujura wibeshya ko ashobora kuva aha akajya kwihisha muri Uganda cyangwa se ngo yibe hariya aze kwihisha aha, kuko inzego z’umutekano zarabihagurukiye kandi imikoranire iri kuba myiza kurushaho”.
Uretse kuba akurikiranyweho iki cyaha, Polisi ivuga ko uwo mugabo hari n’ibindi bimenyetso by’abandi bantu bagaragaza ko yabibye.
Uwari uhagarariye Polisi mpuzamahanga na we yavuze ko iki gikorwa ari cyiza, ndetse imibanire y’ibihugu imeze neza kuko nta mujura ushobora kwiba mu gihugu kimwe ngo yihishe mu kindi bituranye.
Icyaha cy’ubwambuzi bushukana gihanwa n’ingingo ya 318 y’igitabo cy’amategeko ahana iteganya igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza kuri itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga kuva kuri miliyoni 3 kugeza kuri miliyoni eshanu (5).



















TANGA IGITEKEREZO