Yabitangaje kuri wa Gatanu mu birori byo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 53 Uganda imaze ibonye ubwigenge.
Perezida Museveni yagize ati ”umunsi w’ ubwigenge, ni umunsi mwiza wo kwibuka abo turi bo n’uko twabigezeho. Guverinoma ya NRM(National Revolutions Mouvment) izakomeza guhananira ubwigenge bwa politiki, imibereho myiza y’abaturage, n’ubukungu bw’ igihugu, twishakamo ubushobozi. Uru ariko ni urugamba buri muturage wa Uganda agomba kugiramo uruhare.”
Umushumba wa Diyosezi ya Kampala Dr. Cyprian Kizito Lwanga, asanga abaturage bagomba gukorera hamwe ngo babashe kwirinda ibihe by’akavuyo nk’ ibyakurikiye ubwigenge kuva 1962.
Anavuga ko bibaye byiza ibihe by’amatora bitegerejwe mu mwaka wa 2016 muri iki gihugu, bitakurura amakimbirane kuko ntacyo yabagezaho.
Yagize ati” Imana izaduhe umugisha w’amahoro no gutuza kuko amakimbirane atazateza imbere igihugu cyacu”.
Uganga yakoronijwe n’Abongereza kuva 1894 kugeza mu 1962. Ibi bituma tariki ya 09 Ukwakira buri mwaka, Uganda yizihiza umunsi w’ubwigenge. Ibirori byo kwizihiza uyu munsi bikaba byabereye mu karere ka Gulu mu majyaruguru ya Uganda.



















TANGA IGITEKEREZO