00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ugishaka kurwara ingengabitekerezo ya Jenoside arifuza aka munani - Busingye

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 22 June 2018 saa 03:10
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubutebera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston, yavuze ko Abanyarwanda badakwiye guterwa isoni no kwiyubakira ubumwe bwabo cyangwa ngo bagire uwo babisabira imbabazi.

Yabivuze kuri uyu wa kane tariki ya 21 Kamena 2018, ubwo yari kumwe n’abakozi ba Minisiteri y’Ubutabera basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Karama mu Karere ka Huye, ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi barenga ibihumbi 70.

Nyuma yo gusura urwo rwibutso, Busingye yasabye Abanyarwanda bose gushyira hamwe bakarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, baharanira kunga ubumwe.

Yagize ati “Icyo rero dukwiye gukora ni ukubaka ubumwe bwacu nk’Abanyarwanda nta soni biduteye, ntawe tubisabira imbabazi, kubaka ubumwe bwacu bikaba inshingano”.

Yakomeje asaba ko bakwiye kuba maso bakarinda ubumwe bwabo barinda ko hari uwashaka kongera kubusenya.

Yakomeje agira ati “Tukaba maso k’uwakwifuza wese kongera gushwanyuza ubumwe bwacu nk’uko byagenze mu 1994. Kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside nacyo ni igikorwa tugomba [gukora] twebwe abanyamategeko, uyirwaye ayikire utayirwaye atazayirwara. Uwabirengaho akayirwara yaba ashaka aka munani kuko nta mpamvu n’imwe yatuma utayirwaye yayirwara cyangwa uyirwaye atayikira”.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Karama rufite amateka yihariye akomoka ku kuba Abatutsi bahashyinguye bari batuye mu yahoze ari Komini Runyinya no mu bindi bice bihakikije, bishwe urw’agashinyaguro batwikiwe mu nzu, abandi barogerwa amazi bakorerwa n’ibindi bikorwa byo kubashinyagurira.

Minisitiri Busingye ashyira indabo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Karama mu Karere ka Huye
Minisitiri Busingye yunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Minisitiri Busingye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Karama
Ubwo abaturage bari bateze amatwi ubutumwa bwa Minisitiri Busingye
Minisitiri Busingye yasabye Abanyarwanda kwiyubakira ubumwe nta pfunwe
Minisitiri Busingye ubwo yageraga ahabereye ikiganiro

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages