00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uhagarariye Tanzaniya mu Rwanda yashyikirije Min. Mushikiwabo impapuro zibimwemerera

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 6 March 2015 saa 11:36
Yasuwe :

Uhagarariye Tanzaniya mu Rwanda yashyikirije Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo impapuro zimwemerera guhagararira icyo gihugu mu Rwanda ku wa kane ku ya 5 Werurwe 2015.

Perezida wa Tanzaniya Mrisho Jakaya Kikwete yashinze Ali Idi Siwa kurengera inyungu z’icyo gihugu mu Rwanda. Asimbuye Francis Aaron Mwaipaja.

Umubano w’u Rwanda na Tanzania wajemo agatotsi kuva mu 2013, ubwo byagiye bigaragazwa ko hari inama za gisirikare za FDLR zakorewe inshuro nyinshi ku butaka bwa Tanzania, hakaba n’ubwo zakorwaga hari abayobozi bakuru b’igisirikare cya Tanzania bagira inama abayobozi b’uwo mutwe.

Nubwo abayobozi b’ibihugu byombi bagiye bahurira mu nama za EAC zitandukanye, ntibigeze berekana amarenga y’ubucuti hagati yabo na rimwe.

Gusa umwuka w’ubusabane waranze Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Jakaya Kikwete wa Tanzania mu nama ya 16 y’abakuru b’ibihugu biri mu muryango wa Afurika y’Uburasirazuba ku wa Gatanu ku ya 20 Gashyantare, wafashwe nk’intandaro y’icyizere cy’umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages