00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ukekwaho gutera umwana inda yatawe muri yombi habanje gucibwa urugi rw’inzu yikingiranyemo

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 30 March 2017 saa 05:29
Yasuwe :

Umugabo utuye mu Mudugudu w’Indatwa mu Kagari ka Rwezamenyo ya I ukekwaho gutera inda umukobwa w’imyaka 17, yatawe muri yombi na polisi habanje gucibwa urugi rw’inzu yari yikingiraniyemo.

Uyu mugabo wari umaze igihe gito atandukanye n’umugore bafitanye umwana, yatawe muri yombi ahagana saa tanu z’amanywa kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Werurwe 2016, nyuma y’uko yari ashatse guhohotera umukobwa yateye inda.

Abatangabuhamya baganiriye na IGIHE bavuga ko yatawe muri yombi nyuma y’uko umukobwa yateye inda yagiye kumusaba ubufasha agashaka kumuhohotera, yakwitabaza abanyerondo agahita yikingirana mu nzu akodesha.

Uyu mugabo amaze kwanga gukingurira abashinzwe irondo mu Kagarika Rwezamenyo ya I bafashe umwanzuro wo kuhaguma kugira ngo atabacika.

Polisi ihageze yafashe umwanzuro wo guca urugi rw’inzu iramufata imujyana kuri sitasiyo ya Rwezamenyo.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, SP Hitayezu Emmanuel, yemeje itabwa muri yombi ry’uyu mugabo bivugwa ko ari umushoferi anavuga ko akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana ku ngufu.

Yagize ati “ Akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 17 akanamutera inda .”

Mu gihe yahamwa n’icyaha yahanishwa igifungo cya burundu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 191 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Abanyerondo bari bacungiye hafi ngo uwo mugabo atabacika hategerejwe ko inzugi zicibwa bakamufata

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages