Habarugira yari atuye mu Murenge wa Remera mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba. Yaburiwe irengero kuya 5 Mata, umurambo we uza gutorwa mu Karere ka Bugesera kuwa 8 Gicurasi, mu birometero bisaga 60 uvuye aho yari acumbitse.
Amakuru avuga ko Habarugira mbere y’uko yicwa yagaragaye ari kumwe na Théophile Bizimana, ushinzwe umutekano mu mudugudu yari atuyemo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege, yatangarije IGIHE ko Bizimana, yatawe muri yombi kuya 7 Gicurasi 2017, ndetse nyuma y’iperereza ry’ibanze ahita ashyikirizwa Ubushinjacyaha.
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Faustin Nkusi, yatangaje ko dosiye ye bayihawe iri gusuzumwa.
Ati "Dosiye y’ukekwaho uruhare mu rupfu rwa Habarugira turayifite turi kuyikurikirana. Mu gihe cya vuba dosiye nirangira azahita ashyikirizwa urukiko aburanishwe ku cyaha aregwa."
Nubwo itariki uyu mugabo azatangira kuburanishirizwaho itaratangazwa, itegeko riteganya ko uregwa ashyikirizwa urukiko mu gihe kitarenze iminsi 30 uhereye igihe yagerejwe mu bushinjacyaha.



















TANGA IGITEKEREZO