Kuri uyu wa 31 Ukuboza 2019, kimwe n’ahandi ku Isi, abatuye Umujyi wa Kigali na bo bitabiriye ibikorwa bibinjiza mu mwaka mushya wa 2020.
Nubwo imyemerere iba itandukanye, muri iki gihe abantu bose bahuriza ku gushima Imana yatanze uburinzi ku buzima bwabo.
Abafotozi ba IGIHE banyuze mu nsengero zitandukanye bafata amafoto y’ibihe by’ingenzi mu materaniro ya nyuma ya 2019, yinjira neza mu cyerekezo cya 2020.
Umwanya munini muri aya materaniro wasangaga wihariwe n’amashimwe, aho kuva ku bakuru n’abato bashima Imana yabanye na bo.
Amafoto yakusanyijwe ni agaragaza ibihe byiza by’abasengeye muri Paruwasi ya Mutagatifu Karoli Lwanga i Nyamirambo aho abakirisitu bari babukereye ku bwinshi. Batanze amashimwe abari ku mitima ariko banaragiza Imana umwaka mushya.
Muri Kiliziya Gatolika kandi harimo agaragaza misa yo muri Saint Michel na Sainte Famille; amateraniro yo muri ADEPR Nyarugenge n’amakesha yateguwe n’Itorero River of Joy and Hope Ministries rya Prophet Sultan Eric yiswe “Cross Over’’ yabereye muri Kigali Cultural and Exhibition Village [Camp Kigali].
Byari ibishyimo ku babyeyi, abana, abakuze, abato n’abakuru bose bari babukereye gushimira Imana no kuyisingiriza ibyiza yabagiriye.
Indirimo zo kuramya no gushimira Imana nizo zarangaga aho hose, ndetse bamwe bagaragazaga akanyamuneza bakabihamisha kubyinira Imana bayiramburira amaboko.
Ihere ijisho uko byari byifashe mu mafoto.
– Ste Famille









– St Michel















– Camp Kigali kwa Prophet Sultan

![Prophet Sultan Eric yatanze ubuhanuzi bw'umwaka mushya wa 2020. Ifoto yafatiwe mu gitaramo cyiswe “Cross Over’’ cyabaye mu ijoro ryo ku wa 31 Ukuboza 2019 rishyira ku wa 1 Mutarama 2020, cyabereye muri Kigali Cultural and Exhibition Village [Camp Kigali]](https://spipimg.igihe.com/jpg/igih0210.jpg)


























– Paruwasi ya Mutagatifu Karoli Lwanga i Nyamirambo















– ADEPR Nyarugenge











Amafoto: Munyarugerero Gift na Dushimimana Ami Pacifique




Ibitekerezo 0