00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko abanyarwanda baba mu mahanga babona umwiherero w’abayobozi

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 9 March 2019 saa 05:52
Yasuwe :

Kuva kuri uyu wa Gatandatu, abayobozi basaga 350 bahagarariye inzego zitandukanye za Leta, ibigo biyishamikiyeho, ibigo byigenga n’iby’ubucuruzi, bari mu mwiherero uri kuba ku nshuro ya 16.

Uyu mwiherero w’iminsi itatu uri kubera mu kigo cy’imyitozo cya Gisirikare cya Gabiro mu Karere ka Gatsibo, uzasozwa kuwa 12 Werurwe 2019.

Nubwo uyu mwiherero ubera mu Rwanda, Abanyarwanda batuye mu mahanga nabo bawukurikiranira hafi dore ko mu baba bawitabiriye haba harimo n’abambasaderi bahagarariye u Rwanda hirya no hino.

Bamwe mu Banyarwanda baganiriye na One Nation Radio, bagaragaje ko umwiherero bawufata nk’umusingi w’imiyoborere myiza, aho abayobozi bicara hamwe bakareba ibitagenda neza bigakosorwa kugira ngo igihugu gikomeze gutera imbere.

Umuyobozi wa diaspora Nyarwanda muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, Prof. John Musiine, yagize ati “ Imyanzuro iva mu mwiherero w’abayobozi kuri twe nka Diaspora Nyarwanda ya Amerika tuyifata nk’umusingi twubakiraho ibikorwa binyuranye bigamije guteza imbere urwatubyaye”.

Yakomeje avuga ko nka diaspora bagira uruhare mu gushyira mu bikorwa imyanzuro iba yafashwe binyuze mu gukangurira Abanyarwanda baba bahanze gushyigikira ibikorwa bikorerwa imbere mu gihugu, n’abanyamahanga bakerekwa inyungu ziri mu gushora imari mu Rwanda.

Umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda muri Canada, Mutezintare Joachim, nawe asanga umwiherero w’abayobozi ugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda kuko basuzuma niba imihigo bihaye yaragezweho, itaragezweho bakareba icyabiteye kigakosorwa.

Mutezintare avuga ko ariko kugira ngo barusheho kwibona mu myanzuro iba yafatiwemo, bagakwiye kujya banatumiramo bamwe mu bahagarariye abandi muri diaspora Nyarwanda.

Eng. Gaetan Gatete, wigeze kuyobora diaspora Nyarwanda muri Amerika, yavuze ko umwiherero utuma bamenya iby’ingenzi igihugu kiri gukora, gusa agasanga hari hakwiye kujyaho komisiyo yihariye ikurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro iba yafashwe.

Umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda ya Midwest, Nxumalo Ruhaya,nawe ntanyuranya na bagenzi be, kuko ahamya ko umwiherero ugira uruhare mu gutuma abayobozi barushaho kubahiriza inshingano zabo.

Ati “ Natwe abari muri diaspora udufitiye akamaro, iyo twumvise raporo z’ibyakozwe n’ibikenewe gukorwa, bituma natwe tureba uruhare rwacu, n’icyo twakora mu guteza igihugu cyacu imbere, kuko ari inshingano zacu kubaka u Rwanda twifuza”.

Aba bayobozi ndetse n’abandi Banyarwanda baba hanze kandi bavuze ko bishimira kuba uyu mwiherero ubaye mu gihe habura iminsi mike ngo u Rwanda rwibuke ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, Abanyarwanda bariyubatsemo icyizere n’ubushobozi.

Mukarumongi Dafroza Gauthier utuye mu Bufaransa yagize ati “Yego kuri jye Abanyarwanda biyubatsemo icyizere cy’ubuzima kandi byatangiye Jenoside ikimara guhagarikwa. Kwiyubaka byabaye mu gihe gito kurusha abandi bose tuzi”.

Ndayisabye Leopold uhagarariye Abanyarwanda batuye muri leta ya Maine, yavuze ko intambwe yatewe mu myaka 25 ishize igaragarira buri wese, kandi imbaraga zikwiye gushyirwa mu kwita ku rubyiruko rwavutse muri Jenoside na nyuma yayo kugira ngo barusheho gusigasira ubumwe.

Abanyarwanda baba hanze kandi bavuga ko abayobozi bakwiye kurushaho kumva ko badakorera inyungu zabo gusa, ahubwo n’abaturage bose ari nayo mpamvu bagakwiye kurushaho gutahiriza umugozi umwe.

Eng. Gaetan Gatete, wigeze kuyobora diaspora Nyarwanda muri Amerika akaba ari nawe wayitangije we yifuza ko hajyaho komite yihariye ikurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'imyanzuro iba yafashwe
Umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda muri Canada, Mutezintare Joachim, nawe ashima umwiherero agasaba ko na diaspora yajya ihagararirwa
Dafroza Mukarumongi ahamya ko u Rwanda rwiyubatse mu gihe gito
Ndayisabye Leopold uhagarariye Abanyarwanda batuye muri leta ya Maine, nawe yemeza ko mu myaka 25 hari byinshi u Rwanda rwagezeho
Prof John Musiine uhagarariye diaspora ya Amerika
Umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda ya Midwest, Nxumalo Ruhaya, avuga ko umwiherero utuma bamenya ahakenewe umusanzu wabo mu kubaka igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages