00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko Alexia Mupende yaciye amarenga y’urupfu rwe

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 13 January 2019 saa 04:44
Yasuwe :

Umubyeyi wa nyakwigendera Alexia Uwera Mupende, Rose Mupende, yahishuye ko umwana we hari uburyo yaciye amarenga y’uko agiye kuva ku Isi n’ubwo batabimenye.

Alexia uwera Mupende wari umunyamideli ukomeye mu Rwanda, yishwe ku mugoroba wo kuwa 08 Mutarama 2019, atewe icyuma bikekwa ko byakozwe n’uwari umukozi wo mu rugo n’ubwo ataratabwa muri yombi.

Kuri iki cyumweru nibwo habaye imihango yo kumusezeraho bwa nyuma no kumushyingura.

Abo mu muryango we, inshuti, abo bakoranye mu mirimo itandukanye, babanje guhurira mu rugo iwabo i Kanombe ari naho yiciwe, babanza kumusezeraho.

Nyuma y’aho umurambo wanjyanywe mu nzu ya Rehoboth Centre Reception Hall, ahatangiwe ubuhamya butandukanye ku buzima bwa Alexia Uwera Mupende.

Yaba abavandimwe, abo basenganaga bahamije ko mu buzima bwe yaharaniye kubaho yitangira abandi, agira urukundo n’urugwiro bidasanzwe.

Umubyeyi we, Rose Mupende, wagaragazaga ko akomeye yavuze ko Alexia ari we mwana we yakundaga kurusha abandi, kuko nawe yagiraga urukundo nk’urwabakecuru ba kera’.

Yagiye akora akazi gatandukanye kamuhemba amafaranga menshi, nyamara mu buzima bwe yabayeho nk’umukene dore ko umushahara we yawukoreshaga mu gufasha abandi we agasigariraho.

Rose Mupende (iburyo) yavuze ko mu minsi ya nyuma umukobwa we yacaga amarenga ko ashobobora gutabaruka

Uyu mubyeyi we yavuze ko mu bihe bye bya nyuma ku Isi yagaragaje ibimenyetso by’uko agiye kwitahira ariko ntibabimenye.

Yagize ati “ Muri iyi minsi yasaga nk’usezera, yaranyicaje ambwira ibintu byinshi, arambwira ngo ninduhuke rwose bazamfasha ndi mu rugo, arongera ashaka abantu yakundaga bagiye bamugirira neza ntabwo niriwe mvuga amazina yabo, ariko hari uwo yaguriye costume amuha n’amafaranga amushimira. Abantu rero bari ku rutonde we yashakaga gushimira urupfu ruramujyanye atabigezeho.”

Mu magambo Alexia yakundaga kubwira umubyeyi we, yumvikanisha ko atigeze atinya urupfu. Hari aho yamubwite ati “umuntu apfa umunsi wageze.” Ubundi aramubwira ati “Mama ninjya gupfa ntabwo uzambuza kandi nawe nujya gupfa ntabwo nzakubuza.”

Rose Mupende yavuze ko yari afite gahunda yo kuzashimira umukobwa ku munsi w’ubukwe bwari kuzaba mu kwezi gutaha, akaba ababajwe no kuba urupfu rumutwaye atabigezeho.

Umukozi si we…

Rose Mupende avuga ko atemera ko umwana we yishwe n’umukozi wo mu rugo, ahubwo ko bishoboka ko yaba yarishwe n’undi muntu bigizwemo uruhare n’uwo mukozi.

Ati “Ntabwo tuzaruhuka tutamenye uwabikoze. Uriya mukozi si we, ni akana kakoreshejwe, wenda yakinguriye umuntu araza aramwica. Yari ari kuvugana na bakuru be bapanga iby’ubukwe bigeze nka saa kumi n’ebyiri n’igice birahagarara, bibwira ko wenda umuriro umushiranye.

Alexia Uwera Mupende (Toto) yavukiye i Nairobi muri Kenya ku wa 17 Ugushyingo 1984. Yari afite abavandimwe batanu, bavuka kuri Alex Mupende na Rose Mupende.

Amashuri abanza yayize i Lavington muri Kenya, ayarangiriza muri Camp Kigali. Mu yisumbuye yize mu bigo birimo Kigali Academy aho yize umwaka umwe, akomereza muri Koleji ya Namasagari na Saint Laurence muri Uganda.

Impamyabumenyi y’Icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’Ikoranabuhanga yayibonye mu yahoze ari KIST mbere yo gukomereza muri Kaminuza ya Mount Kenya mu Ishami ry’Imari n’Ikoranabuhanga.

Yari yaragiriwe amahirwe yo kubona uwo bazarushinga, Allan Rwamu Kweli ndetse biteguraga gushyingirwa ku wa 16 Gashyantare 2019.

Umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma wagarutse ku kuvuga ubutwari bwamuranze ]
Ababyeyi bafashwe n'agahinda mu muhango wo gushyingura Alexia Mupende
Ubwo umurambo wa Alexia wagezwaga mu nzu mberabyombi ya Rehoboth Centre Reception i Kanombe
Alexia Mupende yasezeweho n'abantu benshi b'ingeri zitandukanye
Uyu mukobwa yitabye Imana abura ukwezi ngo akora ubukwe
Uwari umukunzi wa Alexia Mupende banateganyaga kubana, Allan Rwamu Kweli, yavuze ko yapfuye bavanye kureba aho ubukwe bwabo buzabera i Rusororo
Umuryango w'umusore wari kuzashyingiranwa na Alexia Mupende wababajwe no kubura umukazana witondaga
Uwari kuzaba Sebukwe wa Alexia yavuze ko mu muryango bari baramushimye
Abavandimwe ba Alexia Mupende bavuze uburyo nyakwigendera ataburaga mu bikorwa byose by'umuryango kandi ubana na buri wese mu buryo bwihariye
Alexia Uwera Mupende wari umunyamideli ukomeye mu Rwanda, yishwe ku mugoroba wo ku wa 08 Mutarama 2018

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages