Amatora yakanguriwe abaturage kenshi ariko hari bamwe barimo kugaragaza urujijo mu bijyanye no gutora.
Musanze abagabo babiri batawe muri yombi
Abagabo babiri batawe muri yombi na polisi kubera kwamamariza abakandida ku biro by’itora.
Abafashwe ubu bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhoza. Umwe yafatiwe ku biro by’itora by’Urwunge rw’amashuri rwa Musanze ya mbere.
I Nyaruteja mu Karere ka Gisagara, amatora arimo kugenda neza, abantu batangiye kwitabira ku bwinshi kuva kare.
Mu karere ka Rwamagana abaturage bitabiriye amatora ari benshi kandi bazindutse cyane nk’uko amakuru ari kuri Twitter y’ako Karere yabigaragaje.
Mu turere twa Nyabihu na Rubavu abahatuye batangaje ko babonye abaturage bitabiriye amatora ari benshi.
Habonetse imbogamizi
Hirya no hino mu mujyi wa Kigali, hari abaturage batigeze bagera aho abakandida bagiye biyamamariza bagaragaza imigabo n’imigambi yabo.Byatumye ubwo babaga binjiye mu cyumba cy’itora bagatora bakurikije isura.
Mu mwaka wa 2016 byatunguye bamwe kumva Umunyarwanda avuga ko yatoye isura nziza kuko atazi abakandida biyamamaje aho atuye.
Bamwe bavuga ko batigeze bamenya igihe abo bakandida bagiye biyamamariza n’aho byabereye, ariko hari na bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE bagaya imyitwarire yagiye iranga abaturage batageze aho abakandida biyamamarije.
Muneza Ahmad utuye mu Kagari ka Nyakabanda ya mbere mu Murenge wa Nyakabanda yagize ati “ Turi gutomboza nyine abo dutora kuko benshi muri bo tutabazi bitewe n’uko batigeze baza kutwiyereka ngo batubwire ibyo bazatugezaho.”
Mu Murenge wa Gitega hari abari bafite indangururamajwi bagira bati “ Nimwitabire amatora kuko abantu babuze.”
Hari kandi abaturage bageze ahabera amatora bagasanga batari kuri lisiti y’itora kuko aho bari bagiye gutorera atari ho batoreye mu matora ya referendumu kandi bakaba batari no mu byiciro by’abashobora gushyirwa ku mugereka barimo abasirikare, abapolisi abaganga n’abanyamakuru.
I Nyamasheke :I Kagano, Umukandida yavanyemo kandidatire
I Nyamasheke mu Murenge wa Kagano hari umukandida wavanyemo kandidatire ye ku buryo ku mpapuro zitorerwaho hariho ifoto ye, ariko atemerewe gutorwa. Abamuzi bavuga ko byabababaje, abatamuzi bavuga ko ntacyo bahombye.
Mu Karere ka Rusizi, ku biro by’itora biherereye ku ishuri ryitiriwe Mutagatifu Bruno, mu Murenge wa Gihundwe, ahagaragaye abaturage bangiwe gutora kuko batari kuri lisiti.
Kuri ibyo biro by’itora mu Kagari ka Burunga mu Murenge wa Gihundwe,hari icyumba aho umuturage umaze gutora ahabwa umuneke n’itunda.
Mu Murenge wa Kamembe abaturage bitabiriye ku buryo butangana n’uko byari bisanzwe. Urubyiruko rwaho rurifuza ko abazatorwa bazabafasha kwivana mu bushomeri bubugarije.
Mu Murenge wa Nyakabanda bamwe bitabiriye ari benshi
Abatoreye ku biro by’itora bya Tapi Rouge i Nyamirambo bitabiriye ari benshi uhereye ku rujya n’uruza rw’abantu bagajyaga kuri ibyo biro by’itora, ariko abatuye mu tugari twa Nyakabanda ya II mu Kagari ka Munanira ya mbere n’iya kabiri ntibarimo kwitabira nkuko bisanzwe.
Ibyimanikora Saidi uhagarariye ibiro by’Itora by’Intwari mu Murenge wa Rwezamenyo yavuze ko kuba abaturage bo muri aka gace batitabiriye amatora y’abajyanama b’Akarere ka Nyarugenge ari uko nta kiruhuko cyatangajwe kandi benshi ari abakozi.
Yagize ati “ Baje ari bake kubera ko nta kiruhuko cyatanzwe ku buryo n’abari gushaka kuza bari kubanza kujya ku kazi bagasaba uruhushya bakabona kuza.”
Urebesheje amaso ugahera ku bwitabire amatora arimo kugenda neza mu Mirenge yose igize Akarere ka Nyarugenge uretse ko hari bamwe mu baturage batandukanye bangiwe gutora.
Muri hari abari bitwaje Indangamuntu kubera ko batari ku rutonde rw’abagomba gutora,ibi bigaterwa n’uko muri aya matora nta mugereka wakozwe ku buryo basabwagwa kujya gutorera aho basanzwe batorera.
Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo yatangaje ko abakozi bagomba gutora bakajya ku kazi. Ariko ngo abakoresha bagombye kuganira n’abakozi babo igihe bakagombye kwitabira ayo matora.
Minisitiri Judith Uwizeye yavuze ko abakozi bakwiye gutora ahagana saa moya za mu gitondo, nka saa tatu bakajya ku kazi.



















TANGA IGITEKEREZO