Ni umwanzuro yafashe mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane mu birori byahurije muri Kigali Convention Centre abayobozi mu nzego za leta n’izindi zitandukanye mu gihugu, byitabiriwe na Perezida Hage Geingob wa Namibia n’umugore we Monica Geingos.
Ni ibirori byakurikiye ibindi bikomeye byabereye muri Stade Amahoro, hazirikanwa itariki 4 Nyakanga mu 1994, ubwo u Rwanda rwibohoraga maze Ingabo zari iza FPR Inkotanyi zigahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.
Perezida Kagame yavuze ko mu gihe u Rwanda rurimo kwizihiza imyaka 25 yo Kwibohora runatangira indi, nta wundi wa Kane uzaza usoza imyaka 25 yo Kwibohora.
Ati “Inama yanjye ni iyi. Reka uyu munsi dutarame nk’aho hatazabaho undi wa Kane nk’uw’iri joro. Ni inama ya mbere.”
Inama ya kabiri, Perezida Kagame yavuze ko abajyanama be bamusabye kugira ijambo ageza ku bitabiriye uyu mugoroba, ababaza icyo bifuza ko avuga ariko asanga nta cyo bateganyije, biba ngombwa ko acyitegurira.
Ati “Rero ejo ni ku wa Gatanu, ni intangiriro y’indi myaka 25. Ariko ku wa Gatanu wagombaga kuba umunsi w’akazi, nari ndimo nibaza icyo navuga kireba umunsi w’ejo. Naje kwegera umuyobozi umwe, Minisitiri w’Intebe wacu, nti ‘ni iki navuga kireba umunsi w’ejo ?’ Yashidikanyaga. Ndavuga nti ‘urabizi, ngiye kugira ikintu mvuga gifite icyo kivuze ariko gito’. ”
“Nza kubwira Minisitiri w’Intebe nti ‘ngiye kubwira aba bantu ngo ejo ntimukore icyo mudashaka gukora’. Reka mbabwire rero icyo nashakaga kuvuga. Ndabizi abantu benshi hano, ku ruhande rumwe bafite gahunda yo kujya ku kazi, ariko mu kuri ntabwo bashaka kujyayo. Icyo navugaga rero, ntukore icyo udashaka gukora. Ni ubundi buryo bwo kuvuga ko ari ikiruhuko.”
Yahise abwira Perezida Geingob ko mu Rwanda buri kintu cyose bagiha agaciro kacyo, bityo n’iyo ari umwanya wo gutarama bikorwa bishyizweho umutima, ntihagire ikibatungura.
Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo mu Rwanda yahise itangaza ko “hashingiwe ku cyemezo cya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo irabamenyesha ko ku wa Gatanu tariki ya 05.07.2019 ari umunsi w’ikiruhuko rusange mu rwego rwo gukomeza Kwizihiza Umunsi wo #Kwibohora25.”
Bijyanye n’uyu munsi mukuru, Iteka rya Perezida N° 54/01 ryo kuwa 24/02/2017 rishyiraho iminsi y’ikiruhuko rusange, ritaganya ko ku wa 04 Nyakanga buri mwaka ari ikiruhuko kubera Umunsi wo Kwibohora.
Mu ijambo yagejeje ku baturage mu birori byabereye muri Stade Amahoro, Perezida Kagame yashimye abagize uruhare mu rugamba rwo kubohora u Rwanda, avuga ko nyuma y’ibyakozwe byose, igikomeye noneho ari ukubisigasira.
Ati “Amateka twayasize inyuma, tureba ahazaza twese hamwe nk’umuryango. Dukomeze rero dushyigikire izi ndangagaciro, buri wese agire uruhare ku giti cye ndetse tubitoze n’abadukomokaho. Ntituzongere kuyoba haba na rimwe.”
Amafoto: Village Urugwiro


















TANGA IGITEKEREZO