Nyuma yo kunyura mu turere icyenda turimo Ruhango, Nyanza, Nyaruguru, Gisagara, Huye, Nyamagabe, Kamonyi, Ngororero na Muhanga, kuri uyu wa 19 Nyakanga 2017 arakomereza ibikorwa byo kwiyamamaza mu turrere twa Nyarugenge muri Gare ya Nyabugogo, Bugesera na Kicukiro aho ategerejwe n’ibihumbi by’abamushyigikiye nk'uko byagenze no mu minsi yabanje.

Aho agiye gutangirira ibi bikorwa kuri uyu munsi i Nyabugogo, yanahanyuze yiyamamaza mu myaka irindwi ishize hari ibyahindutse kuva ku nyubako zaho, imihanda ihahuza n’ibindi bice by’Umujyi wa Kigali n'ibindi bikorwaremezo bishimangira iterambere u Rwanda rwimakaje arurangaje imbere. Icyo gihe hari ku munsi wa 12 w'ibikorwa bye byo kwiyamamaza.

Dore amwe mu mafoto yaranze ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Paul Kagame i Nyabugogo mu 2010.

Paul Kagame asuhuza ibihumbi by'abaturage bari bateraniye i Nyabugogo

Paul Kagame asuhuza abaturage bamwakiriye mu buryo budasanzwe

Abaturage bakiranye ubwuzu umukandida wa FPR Inkotanyi buri wese ashaka kumukora mu biganza

Paul Kagame ageza ijambo ku baturage bari bateraniye i Nyabugogo ubwo yahiyamamarizaga mu myaka irindwi ishize

Paul Kagame wari watanzwe na FPR Inkotanyi aganira na Christophe Bazivamo, Visi Perezida w'Umuryango, ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza

Yagiranye ibihe bidasanzwe n'abana, bo bafatwa nk'ahazaza h'igihugu

Byari ibyishimo by'ikirenga kurebana amaso ku maso n'umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame

Paul Kagame acinya akadiho n'umwe mu bakecuru bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza

Bamushimiye uko yazahuye u Rwanda mu bisa nk'aho byari inzozi, akazigira impamo

Akanyamuneza kari kose bitegereza Paul Kagame

Mu 2010, abafite ubumuga bw'ingingo bashyigikiye umukandida wa FPR Inkotanyi mu ntero igira iti 'Gutora Paul Kagame ni ukwimakaza umuco w'amahoro mu Rwanda'

Nyabugogo hari higanje abitwaje amabendera ya FPR Inkotanyi mu bice byose

Abanyamujyi bari bafite morali yo hejuru bambariye gushyigikira Paul Kagame

Bamwe banisize amarangi, amenyerewe ku bafana b'umupira w'amaguru, bagaragaza ko bihebeye FPR n'umukandida wayo

Abakuze na bo ntibatanzwe mu rugendo rwo guhitamo uwayoboye u Rwanda rugatengamara mu myaka irindwi ishize

Yasigaranye agafoto k'urwibutso kazahora ku mutima we ibihe byose

N'abakiri bato bati "Turagushyigikiye, ni wowe dushaka"

Hari abari bambaye imyenda igaragaza FPR Inkotanyi ku mubiri wose