00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko umunsi wa Mbere w’Umushyikirano wa 14 wagenze (Amafoto)

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri, IGIHE, Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 15 December 2016 saa 12:33
Yasuwe :

Ku isaha ya saa tanu Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, Madamu Jeannette Kagame, Minisitiri w’Intebe n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu bari bageze muri Kigali Convention Centre, ahateraniye abagera ku 2000 bitabiriye inama ya 14 y’Igihugu y’Umushyikirano.

 Ibibazo byabajijwe, yaba kuri site ya Muhanga, Rusizi, Kayonza , Gicumbi na Petit Stade; ibyinshi byagarukaga ku gushimira Umukuru w’Igihugu kubyo amaze kugeza ku Banyarwanda ndetse bamwe bakanamugezaho ibyifuzo byabo.

Mu byo abaturage basabye Umukuru w’Igihugu birimo ibikorwa remezo nk’imihanda, amazi, amavuriro ndetse n’imbuto muri gahunda yo kurwanya amapfa yari amaze iminsi yarateye mu bice bimwe by’igihugu.

Umwe mu Banyarwanda baba mu mahanga yasabye ko hajya habaho n’itorero rigenewe abakuze, kuri iki Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, yavuze ko uko ubushobozi buzaboneka ariko bizajya bikorwa.

Gahunda y’uyu munsi yasojwe saa kumi n’imwe; Umunsi wa kabiri w’uyu mushyikirano ari nawo wa nyuma akaba ari kuri uyu wa Gatanu guhera saa tanu z’igitondo.

 Habyarimana Joseph ati “tubari inyuma haki ya mungu

Habyarimana Joseph waturutse mu Murenge wa Gikundamvura yavuze ko bategereje itariki ya 4 Ukwakira 2017, ati “twabisabye abadepite kuko twabonaga nta cyadutesha aya mahirwe, abanyarwanda tumaze gukamirika, ubu turi aba democrate kabisa”.

“Ni ukuri njye nabibonye nyakubahwa Perezida wa Repubulika, harya hari uwavuze ngo yagiye muri Israel? Njye ahari narenze Israel. Nakandagiye aha hantu (muri Kigali Convention Centre) ngira nti ahari ni ya nyanja y’ibirahuri. Ahubwo abantu bose, abo nasize i Gikundamvura, ni ukuri hano turi banyumve…”

“Iyi miyoborere myiza ku Rwanda Imana iyibakomereze ibakubire karindwi duhagarare bwuma, muturi imbere tubari inyuma haki ya mungu, tugire amahoro…”

 Umwe mu Banyarwanda, John Kijuli, umaze imyaka icumi aba muri ‘West Canada’, yasabye ko bafashwa gutora kuko nko mu gihe cya referendumu batabonye ayo mahirwe. Bagombaga gutorera kuri Ambasade kandi aho baherereye kuyigeraho hareshya nka Kigali-Johannesburg.

Mu bibazo byabajijwe harimo abanyarwanda baba mu mahanga batabasha gutora kuko baturiye kure ya za Ambasade, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yavuze ko iki kibazo cyahagurukiwe ku bufatanye na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora aho hazongerwa ibiro by’itorwa mu bice bitandukanye.

Ati “ Ndagira ngo mbizeze ko iki kibazo cy’abantu batuye kure kugera kuri ambasade bibagoye, ari mu Butaliyani, muri Espagne, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muzi ukuntu hangana, dutorera ahantu habiri gusa [New York na Washington] ndagira ngo mbizeze ko umwaka utaha kizaba cyabonewe umuti.”

 Nyuma y’ikiruho, Inama y’Umushyikirano isubukuwe Abanyarwanda bari mu cyumba kiberamo inama, abateraniye ahantu hatandukanye n’abandi bahabwa umwanya wo gutanga ibitekerezo, kubaza ibibazo kuri iyi nama.

 Hagati aho…

Abanyarwanda bakurikiye Umushyikirano 2016 bari mu bice bitandukanye by’igihugu, mu ikoranabuhanga ry’amajwi n’amashusho.

Iyi nama y’Umushyikirano iri gukurikiranwa ku ma site atandukanye arimo aho urubyiruko rukoraniye mu Inkera y’Imihigo kuri Petit stade i Remera, i Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba, i Kayonza mu Burasirazuba, i Gicumbi mu Majyaruguru n’i Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo.

Abanyarwanda batandukanye kandi baragenerwa umwanya wo gutanga ibitekerezo haba ku mbuga nkoranyambaga cyangwa kohereza ubutumwa bugufi kuri 5074 bakoresheje telefoni ngendanwa, cyangwa bagahamagara kuri 252585267 cyangwa 252585268.

 Andrew Mwenda yashimye cyane ingabo z’u Rwanda, RDF, imyitwarire yazo, ubunyamwuga bwazo. Mu gusoza Mwenda yavuze ko aho u Rwanda rugeze rubikesha ubuyobozi butajegajega, gahunda ihamye y’Umuryango FPR- Inkotanyi n’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

Perezida Kagame na Madamu

 Inshuti y’u Rwanda, Andrew Mwenda

Mwenda yagarutse ku iterambere ry’u Rwanda, aho yavuze ko ntaho yabonye igihugu gifite ubushobozi nk’ubwarwo cyabashije kubaka ibikorwa remezo nk’ibyarwo, serivisi z’ubuzima, umutekano.

Yakomeje avuga uburyo u Rwanda ari igihugu gikennye ariko cyiyobora mu buryo bw’ibikize. Yavuze ko ibi bikomoka mu Ubudasa bwarwo bushingiye ku buringanire imbere y’amategeko, gukorera rubanda, ibikorwa remezo bigezweho no kuri serivisi nziza.

  Madamu Nyiramahoro Theopiste, Umuhinzi wa Kawa muri Kirehe, yabwiye Umukuru w’Igihugu ko umwanya umugore yahawe utazapfa ubusa.

Yagarutse ku buryo imiyoborere myiza no guha ijambo umugore byamuvanye ku gucuruza ubunyobwa ku kiyiko. Ikindi kandi kandi ngo abahinzi 355 271 bahinga kawa, abagore bakora ubuhinzi kandi bakora ku ifaranga ni 13678.

  Bishop Rucyahana yatanze ikiganiro avuga ku bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda. Yavuze ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu kwirinda kuba inkomamashyi no gusobanurira abanyarwanda amateka y’u Rwanda no kubamenyesha amategeko ahana ingengabitekerezo, kwihutisha imanza z’abagaragayeho ingengabitekerezo kandi bagahanirwa aho bakorewe ibyaha.


  Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, yavuze ko mu gushyira mu bikorwa imyanzuro 13 y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 13 yabaye kuwa 21 n’iya 22 Ukuboza 2015 i Kigali, icyenda muri yo ingana na 69.2% yashyizwe mu bikorwa hejuru ya 80%, naho ine ingana na 30.8%, yashyizwe mu bikorwa ku kigero kiri hagati ya 50- na 80% kubera impamvu zinyuranye.

Yavuze ko ibitararangiye biteguye kubirangiza vuba ari nako hashyirwa mu bikorwa n’imyanzuro izafatirwa muri iyi nama ya 14. Ati “Ibitarakozwe neza turabigaya kandi byadusigiye amasomo tuzashingiraho tunoza neza ishyirwa mu bikorwa ryayo.”

 Mu kiganiro cya mbere gifite umutwe ugira uri: Ibyo Twagezeho: umusaruro w’Ubumwe no kwishakamo Ibisubizo, cyayobowe n’Umunyamakuru Cleophas Barore ukorera RBA, gitangwa na Bishop John Rucyahana uyobora Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Prof Anastase Shyaka uyobora Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere, Rwiyemezamirimo Nyiramahoro Theopista n’Umunyamakuru Andrew Mwenda wo muri Uganda.

Shyaka anastase yagaragaje ko icyizere mu banyarwanda cyiyongera uko bwije n’uko bukeye, ati “Abaturage bizeye cyane inzego z’umutekano, aho abaturage bizeye Polisi kuri 97.4% mu gihe Ingabo z’Igihugu ari 99%. Intero y’ingabo na Polisi bari mu butumwa bw’amahoro ni ukuba intangarugero mu mirimo bashinzwe, Abanyarwanda babafitiye icyizere.”

 Perezida Kagame yagejeje ku Banyarwanda ijambo rifungura umushyikirano, agaragaza aho u Rwanda ruvuye n’aho rwekeza.

Yavuze ko mu myaka 22 ishize hatangiriwe ku mutekano n’ubumwe n’ubwiyunge kandi ibipimo bigaragaza ko byagezweho neza. Yagarutse kuri raporo mpuzamahanga igaragaza ko Abanyarwanda barenga 90% bafitiye icyizere polisi n’Ingabo z’u Rwanda kuri 95%.

Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko mu myaka 10 yakurikiyeho yabaye iyo guha imbaraga inzego z’Igihugu. Ibi bigashimangirwa n’umutekano, ubutabera, n’icyizere. Ibi nibyo yahereyeho avuga ko ahazaza h’u Rwanda habonwa na buri wese.

Yagize ati “Nibwo bwa mbere mu buzima bw’u Rwanda umuturage yumva afite umugabane mu gihugu cye, aho kumva ko ahigwa.

Perezida Kagame yagarutse ku bipimo by’Umuryango w’Abibumbye avuga ko u Rwanda ari igihugu gitera imbere byihuse, ahanini bishingiye ku cyiciro cyo kubaka ibikorwa remezo kugirango rubashe kugendana n’iterambere kandi n’Abanyarwanda babashe gukora neza.

Ati “Guteza imbere ubukungu ni icyiciro gihenze ariko ni ngombwa gushoramo imari nyinshi kugirango tugire ahazaza twifuza.”

Yakomoje ku nyungu zo kubaka ibikorwa remezo, atanga urugero rw’ubukerarugendo ubu buri ku mwanya wa mbere mu kwinjiza amadevize menshi, bitewe n’ibintu bibiri; ‘icya mbere ni uko hari ibikorwa remezo, icya kabiri n’uko u Rwanda rurimo gutera imbere mu bintu bitandukanye bigakurura abantu benshi, urugero nko kubungabunga ibidukikije.’

Kurikira iyi nama uko iri kugenda

Abayobozi batandukanye bitabiriye iyi nama

Andrew Mwenda, Umunyamakuru washinze The Independent ni umwe mu bari butange ikiganiro
Minisitiri Busingye na Mukeshimana baganira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages