00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko Guma mu rugo yasigiye isomo abakerensaga kwizigamira

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 18 December 2021 saa 07:39
Yasuwe :

Bamwe mu baturage bo mu Turere twa Musanze na Nyabihu, bavuga ko batazibagirwa ukuntu bagowe n’imibereho mu gihe icyorezo cya Covid-19 cyageraga mu Gihugu gitunguranye, hagashyirwaho Guma mu Rugo.

Ubwo icyorezo cya Covid-19 cyageraga mu Rwanda, ingamba za mbere zafashwe harimo gushyiraho Guma mu rugo kugira ngo inzego z’ubuzima zibashe gutahura aho icyorezo kiri.

Ni umwanzuro washaririye benshi by’umwihariko abari barasesaguye ntibizigamire ibishobora kubafasha mu bihe bibi.

Mu buhamya bw’abaganiriye na IGIHE, bavuga ko ubu buzima bwabagoye cyane kugeza n’aho baburaraga ariko ko bwababereye isomo rifatika mu guhora biteguye.

Uwineza Diane akorera mu Santeri ya Kora yagize ati “Nakoreraga umuntu wanjye mucururiza. Yampembaga ku kwezi nkayakemuza ibindi asagutse nkayaryohamo nkajya kubyina za Rubavu. Ubwo Covid-19 yazaga twarafunze nta mafaranga nari mfite, ubuzima bwarangoye kugeza n’ubwo naburaraga kuko umukoresha na we yambwiraga ko atari gukora kandi narabibonaga.”

Uwineza akomeza avuga ko isomo yabikuyemo byatumye atangira kwizigamira kandi ubu abona ahagaze neza.

Ati” Akazi kongeye gutangira, ntangira kujya nizigamira ku buryo ubu maze kugura inka y’inzungu kandi sinjya mbura amafaranga yantunga byibuze amezi ane ntakora. Kujya kuryoshya ubu narabyirengagije kuko n’ibihe bitabitwemerera."

Byiringiro Eric ni Convoyeur mu Mujyi wa Musanze. Ahamya ko ubuzima bubi yanyuzemo asa n’uwabugizemo uruhare kandi ko isomo yabukuyemo rihagije ngo n’abandi baryigireho.

Yagize ati" N’ubwo atari twe twazanye Covid-19 ariko navuga ko ubuzima bubi twarimo twabigizemo uruhare, narahembwaga mu rugo nkabaha make ayandi nkayanywera. Turi muri Guma mu Rugo ubuzima bwaratugoye nkareba abana n’umugore agahinda kakanyica kubera ukuntu mbere napfushaga ubusa amafaranga yagombaga kudutunga."

"Ubu byampaye isomo ndizigamira igihumbi cya buri munsi kuburyo hagize igihinduka nabasha kubaho n’umuryango wanjye. Ndagira inama abantu bose bakora imirimo nk’iyi kuzirikana ko nayo ishobora kubura bityo icyo bakuyemo bakajya bakibyaza umusaruro bakanizigamira aho kuyasesagura."

Nubwo ubuzima bwasaga n’ubutangiye kugaruka ibikorwa biri gufungurwa, hari impungenge ko ubwoko bushya bwa Covid-19 bwiswe Omicron bushobora guteza ikindi cyuho, Leta igafata imyanzuro ikakaye irimo na Guma mu Rugo hamwe na hamwe.

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Musanze na Nyabihu bavuga ko Guma mu rugo zabasigiye isomo ryo kujya bizigamira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages