00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko ibikomere yasigiwe na Jenoside byabaye imvano y’ubwanditsi bwa Ndagijimana

Yanditswe na Uwase Kevine
Kuya 8 February 2023 saa 07:10
Yasuwe :

Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatwaye ubuzima bw’abarenga miliyoni imwe mu gihe cy’iminsi 100, isigira ibikomere benshi mu bayirokotse n’abavutse nyuma yayo.

Nubwo byari ibihe bigoye ku banyarwanda, nyuma yo guhagarika Jenoside hatangiye urugendo rwo kubaka ibyasenywe muri icyo gihe n’urw’isanamitima hagamijwe komora ibikomere byatewe nayo no kunga abayikoze n’abayikorewe.

Umunyarwandakazi utuye mu Budage, Ndagijimana Marie Kresbach, wavukiye mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu ubu ni mu Karere ka Rusizi, yifashishije ubuzima yanyuzemo n’urugendo rwe rwo gukira ibikomere yandika igitabo.

Iki gitabo cyasohotse mu 2021, yacyise ‘Steh auf, mein Kind, und geh!’ bisobabura ‘Haguruka mwana wanjye, ugende’, kigaruka ku bikomere yasigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uko yaje gukira ndetse n’uburyo yababariye abamuhemukiye.

Muri iki gitabo, Ndagijimana yagarutse ku rugendo rwe rwo kujya mu Budage, nyuma y’uko abo mu muryango we bari bamaze kwicwa muri Jenoside aho bari batuye i Rusizi.

Avugamo ibikomere byo mu mutwe yagize nyuma yo guhungukira mu gihugu cy’amahanga n’amashusho yamuhoragamo ku mateka atazigera yibagirwa ku byabaye tariki 11 Mata 1994.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Ndagijimana yakomoje ku bihe yanyuzemo mu gihe cya Jenoside yabaye afite imyaka icyenda, inzira yo kubohoka nyuma yo kubabarira abamwiciye ndetse n’icyamuteye kwandika iki gitabo.

Ati “Jenoside yabaye ndi muto, ubwo interahamwe zageraga mu rugo ndi kumwe n’umuryango wanjye. Badukuye aho twari twihishe mu baturanyi batujyana mu rutoki batangira kurasa.”

Yakomeje agira ati “Ubwo batangiraga kurasa, numvise imbaraga zinkubita hasi ntazi aho zari ziturutse, ako kanya numvi ijwi rimbwira ngo komeza uryame kugeza igihe nkubwiriye igihe uhagurukira.”

Ndagijimana yakomeje avuga ko yubuye amaso abona abo mu muryango we bapfuye, hasigaye mukuru we nawe wari mu marembera.

Ati, “Numvise amasasu arekeye naje guhaguruka mbona mama bamurashe, mu mutwe ameze nabi n’abandi bose, ndebye ku ruhande mbona mukuru wanjye ari gusamba, aramvugisha ati ndagiye ariko ntugire ubwoba.”

Uyu mukobwa avuga ko inzira ye yo kwakira ibyamubayeho yari igoye cyane, gukira ihungabana yagize abishimira Imana kuko atari kubona imbaraga zo kubabarira abamuhemukiye.

Mu gitabo cye, uyu mukobwa agaragaza inzira ye yo kongera kwizera Imana n’Umwami Yesu Kristo yigishijwe kuva kera akiri muto, nyuma y’intambara yo mu mutima we yibaza impamvu Imana yaba yararetse ibihe yanyuzemo bikaba.

Iki gitabo Marie Kresbach yanditse mu rurimi rw’Ikidage, yemeza ko ari inzira nziza yo kwereka amahanga ko ibyabaye bitazongera kuba, ibikomere byasigiye abacitse ku icumu no kubohoka kwaranze abahisemo kubabarira muri bo.

Ndagijimana Marie Kresbach yiyemeje kwandika amateka y'ibyamubayeho muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages