00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko ibirori byo kwizihiza umunsi w’Intwari ku nshuro ya 24 byateguwe

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 25 January 2018 saa 04:29
Yasuwe :

Tariki ya 1 Gashyantare buri mwaka u Rwanda rwizihiza Umunsi w’Intwari, hibukwa ibikorwa by’indashyikirwa byaranze abantu batandukanye kugeza ubwo bamwe bahara ubuzima bwabo bakitangira igihugu n’abagituye.

Intwari z’u Rwanda ziri mu byiciro bitatu ari byo Imanzi, Imena n’Ingenzi; zishyirwamo hashingiwe ku bwitange bugaragarira mu bikorwa zakoze, akamaro byagiriye abantu ndetse n’urugero zatanze cyangwa zitanga ku bandi.

Kuri iyi nshuro ibikorwa by’uyu munsi ngarukamwaka uzaba wizihizwa ku nshuro ya 24 bizabera ku rwego rw’umudugudu mu Rwanda hose, aho abaturage bazaganirizwa ku bikorwa by’ubutwari bikwiriye ku baranga.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta y’Ishimwe, Dr Pierre Damien Habumuremyi, yavuze ko byegerejwe abaturage kugira ngo barusheho kwiyumvamo igisobanuro cyabyo.

Yagize ati “ Icyo twakoze ni ukwegereza abaturage uyu munsi. Akenshi, Imbaraga zashyirwaga ku rwego rw’Igihugu ariko uyu mwaka zizashyirwa mu nzego z’ibanze ari na yo mpamvu ibitaramo bisingiza intwari byakorerwaga ku rwego rw’igihugu bizakorerwa ku midugudu kugira ngo abaturage barusheho kubigiramo uruhare.”

Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Uwacu Julienne, yavuze ko urubyiruko n’abakiri bato bakwiye gutozwa umuco w’ubutwari hakiri kare kugira ngo barusheho gusigasira ibyagezweho no kwimakaza umuco wo kwigira.

Yagize ati “Muri iki gihe by’umwihariko dutangiye gahunda y’imyaka irindwi ya guverinoma tunasoza icyerekezo 2020, dutangira icyerekezo 2030 ndetse n’izindi ngamba z’igihe kirekire, ubu butwari bukwiye gukomeza kuturanga ariko by’umwihariko tugashyira imbaraga mu kubitoza urubyiruko kugira ngo basigasire ibyiza tumaze kugeraho.”

Hateguwe ibikorwa byinshi mu cyumweru cyo kuzirikana Intwari

Hatangiye icyumweru cy’Ubutwari ku wa 24 Mutarama 2018, kikazageza ku wa 1 Gashyantare 2018.

Hatangiye kandi gukorwa ibiganiro mu mashuri yisumbuye na za kaminuza; hari n’ikiganiro nyunguranabitekerezo ku muco w’ubutwari kikazaba ku wa 26 Mutarama 2018 ahazahurizwa impuguke zitandukanye zikaganira ku butwari ndetse bikaba biteganyijwe ko ku muganda usoza ukwezi kwa Mutarama hazatangwa ubutumwa bushishikariza abantu gukomeza umuco w’ubutwari. Naho ku wa 31 hazaba igitaramo gisingiza intwari z’igihugu.

Ibirori by’uyu mwaka bizasozwa n’amarushanwa y’imikino y’umupira w’amaguru (Ubutwari tournament), mu byiciro bitandukanye, birimo ayakozwe n’Ingabo z’igihugu azasozwa ku wa 31 Mutarama 2017 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Hari kandi amakipe ane ya mbere yatangiye amarushanwa ku wa 20 Mutarama 2018 arimo Police FC, APR FC, Rayon Sport na AS Kigali, ku wa 1 Gashyantare hakazahura AS Kigali na Police mu gitondo naho nyuma ya saa sita hagahura Rayon Sports na APR FC.

Umunsi w’Intwari watangiye kwizihizwa ku itariki ya 1 Gashyantare buri mwaka mu 1999. Guhera mu 1994 kugeza 1998 uyu munsi wahuzwaga n’uwo Gukunda Igihugu wabaga ku itariki ya 1 Ukwakira.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “ Dukomeze ubutwari, Twubake u Rwanda twifuza.”

Itegeko no 13 bis/2009 ryo kuwa 16/06/2009 rigena inshingano, imiterere n’imikorere by’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe (CHON) risobanura Intwari nk’umuntu ukurikirana icyo yiyemeje kugera bivuyemo igikorwa cy’ikirenga gifitiye abandi akamaro, akabikora mu bupfura, mu kwihangana no mu bwitange buhebuje kandi akirinda ubugwari mu migirire ye, ntagamburuzwe n’amananiza.

Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Uwacu Julienne, yavuze ko urubyiruko n’abakiri bato bakwiye gutozwa umuco w’ubutwari hakiri kare
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta y’Ishimwe, Dr Pierre Damien Habumuremyi, yavuze ko byegerejwe abaturage kugira ngo barusheho kwiyumvamo igisobanuro cyabyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages