Bavuga ko mbere y’ukohashyirwaho icyumba cy’umukobwa hari bamwe bamaraga igihe batiga cyane cyane iyo babaga bari mu mihango, bigatuma batsindwa.
Uwamahoro Caudine wiga mwaka wa Kabiri w’amashuri yisumbuye muri GS Kimisagara yagize ati “Icyumba cy’umukobwa kiradufasha cyane kuko ntabwo umuntu akijya mu mihango ngo asibe cyangwa ngo ahite ataha. Iyo mu nda hamuriye aragenda akaba ariho aba aryamye. N’iyo yiyanduje aragenda agahindura agasubira mu ishuri.”
Undi mukobwa wiga kuri EPA mu Karere ka Nyarugenge,na we yemeza ko icyumba cy’umukobwa cyatumye abakobwa benshi basigaye batsinda mu ishuri.
Ati “Mbere namaraga iminsi ntiga kuko mba ndi kuribwa cyane kuko iranzahaza cyane ariko ubu rwose biba ari nk’ibisanzwe.”
Yongeyeho ko ubu asagaye agira amanota 65% mu gihe mbere y’uko hashyirwaho icyumba cy’umukobwa yagiraga munsi ya 60%.
Umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Kimisagara, Nsengimana Charles yavuze ko icyumba cy’umukobwa cyakemuye ikibazo cy’abana basibaga ishuri bagiye mu mihango ndetse hari n’icyo cyongereye ku bijyanye n’imitsindire y’abana b’abakobwa.
Ati “ Cyakemuye ibibazo bitandukanye birimo iby’abana basibaga bagiye mu mihango kuko hari uwo wasangaga ari mu rugo yasibye cyangwa se yagira ikibazo ari ku ishuri bikamusaba gutaha ariko ubu ntibigishoboka. Iyo agiye mu mihango bimutunguye aragenda mu cyumba cy’umukobwa agafata ibikoresho akambara agasubira mu ishuri.”
Muri iki kigo higamo abanyeshuri 1999 barimo abakobwa 500.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!