Kubona amashuri ku bana bakomokaga mu miryango y’Abatutsi byabaga ari ikintu gikomeye ku buryo ababyeyi bamwe bashinze amashuri kugira ngo abana babo babone uko biga.
Uku ni nako ishuri rya APACOPE, riherereye mu Murenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge, ryavutse ritangijwe n’uwitwaga Shamukiga Charles wubatse inzu zikomeye zirimo za Minisiteri n’inyubako ya Banki Itsura Amajyambere y’u Rwanda (BRD).
Mu muhango wo kwibuka abari abakozi n’abakiriya ba BRD na Caisse Hypothécaire bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hatanzwe ubuhamya bw’uko abanyeshuri ba APACOPE bakandamijwe kugera n’aho bimwa diplôme kandi bakoze ikizamini cya Leta.
Umushakashatsi muri CNLG, Valens Bimenyimana, yavuze ko byatewe n’uburakari uwari Minisitiri w’Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Colonel Nsekarije Aloys, yagize nyuma y’aho ikamyo ye yimwe ikiraka na Shamukiga Charles, wari uri kubakisha inyubako ya BRD.
Ati “Bigeze kuvuga Shamukiga Charles hano yari umukiriya wanyu, nibuka indi nkuru nanjye namwumviseho…yubaka iyi nzu byaramugoye cyane, umuntu witwa Nsekarije mwese muramuzi yari Minisitiri w’Uburezi washyiraga mu bikorwa gahunda y’iriganiza mu mashuri”.
“Shamukiga yubaka iyi nzu Minisitiri Nsekarije ngo yari afite ikamyo, noneho sinzi ukuntu yimye ikamyo ya Nsekarije ikiraka cyo gutwara amabuye, ararakara cyane ahita amuhanisha kwima abanyeshuri bo muri APACOPE, diplôme abasibiza imyaka ibiri.”
Yongeyeho ko hari n’abandi banyeshuri bakuweho amanota 10 mu kizamini cya leta bituma bamwe batsindwa.
Shamukiga yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ashimirwa igitekerezo cy’indashyikirwa yagize cyo gufasha abana b’abatutsi bari barimwe uburenganzira bwo kwiga.
Ubwo Ishuri rya APACOPE ryibukaga ku nshuro ya 24 abari abarimu n’abanyeshuri baryizeho bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bamwe mu barokotse bahize basabye ko Shamukiga yashyirwa mu ntwari z’igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO