Inkiko z’ibanze 24 ntabwo zahujwe mu gihe izindi 36 zahujwe zikavamo inkiko 17 zifite inyito nshya.
Mu kiganiro cyihariye IGIHE, Umuvugizi w’Inkiko, Harrison Mutabazi, yavuze ko impamvu z’ingenzi zatumye aya mavugurura akorwa ni ukugira ngo zirusheho kunoza imikorere kuko rimwe na rimwe wasangaga hamwe hari abacamanza bake, ahandi ari benshi bigatuma habaho kwimura abakozi bya hato na hato.
Yagize ati “Kuko zahurijwe hamwe nta mpamvu yo kujya twimura abakozi ngo tubajyane hirya no hino bazajya baba bari mu rukiko rumwe, bivuze ko imikorere yabo izajya irushaho kunoga. Bizatuma bazajya baganira ku mategeko, bungurane ibitekerezo kurusha uko babaga ari bake”.
Urukiko rw’ibanze wasangaga akenshi rugenerwa abanditsi n’abacamanza babiri, rimwe na rimwe nk’izo mu mijyi kubera ko zigira imanza nyinshi igahabwa abarenze abo.
Mutabazi avuga ko aya mavugurura azatuma inkiko z’ibanze zicunga neza uburyo buhari mu rwego rw’abakozi cyangwa n’ibikoresho.
Yagize ati “Inkiko 60 kuzishakira ibikoresho, hari izari zifite inyubako zishaje bakatubwira ngo zirava. Aho kugira ngo dukomeze kugira inkiko nyinshi zikorera ahantu habi, zidafite n’ibikoresho, zahuzwa zigakorera ahantu hashobotse.”
Aya mavugurura yitezweho koroshya kugeza ibikorwa remezo ku nkiko zose; ubu zikoresha ikoranabuhanga hari aho byagoranaga kuhageza umuyoboro mugari wa Fibre Optique.
Yanavuze ko kuba abakozi b’inkiko 60 bazibumbira hamwe mu nkiko 41 bizatuma bazajya barangiza imanza mu buryo bwihuse.
Mutabazi avuga ko guhuza inkiko z’ibanze ari ingenzi kuko bitakiri ngombwa ko abaturage bajya ku rukiko kugura kopi, gutanga ibirego, kureba amatariki y’aho bazaburanira, gusobanuza n’ibindi, basigaye bakoresha ikoranabuhanga.
Ati “Nta mpamvu zo kugira inkiko zinyanyagiye ahantu hose kugira ngo abaturage bazigane kuko ubu dukoresha ikoranabuhanga. Ubu icyo ushaka cyose ujya mu ikoranabuhanga tukagufasha”.
Hari inkiko zasigaye kubera imiterere yazo, aho ziri n’aho abaturage bazigana baturuka. Nta mukozi n’umwe uzatakaza imirimo ye kuko abakozi b’inkiko zagumyeho bazakomeza gukora n’aho izahujwe abakozi bazikoreraga bagahurizwa muri urwo rukiko rwabyawe n’izahujwe.
Uko inkiko zahujwe n’inyito nshya
Izitahujwe
Inkiko z’ibanze zitahujwe zagumye uko ziri ni urwa; Kaniga, Mbogo, Cyeru, Gahunga, Busasamana, Gasaka, Kaduha, Kibungo, Sake, Kabarondo, Kigabiro, Nzige, Kirehe, Nyarubuye, Ngarama, Nyagatare, Gatunda, Kamembe, Nyakabuye, Gashari, Nyamabuye, Kiyumba, Ngoma na Gacurabwenge.



















TANGA IGITEKEREZO