00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishavu n’ubudaheranwa by’abapfakazi ba Jenoside byashibutsemo igitabo "Entendez-Nous," kiva imuzi urugendo rwabo

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 6 April 2024 saa 08:12
Yasuwe :

Abagore 13 mu batangije Ishyirahamwe ry’abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi (AVEGA) banditse igitabo "Entendez-Nous" cyangwa "Nimutwumve", kigaruka ku rugendo rwabo rwo kwivana mu bwigunge no kwiyubaka, kiva imuzi amateka yabo n’inzira banyuzemo bahangana n’ibikomere basigiwe na Jenoside.

Mujawayo Esther uri mu bahagarariye abandi mu kumurika icyo gitabo kuri uyu wa 05 Mata 2024, yavuze ko bacyanditse nyuma y’ibihe bitaboroheye banyuzemo nyuma ya Jenoside, basigaye bonyine ndetse bigoye kubona ibyiringiro.

Yavuze ko ubwo bari bamaze kurokorwa n’Inkotanyi, biyemeje gushaka uburyo bongera kwiremamo icyizere n’ubwo bitoroshye ariko “Ntabwo twashatse rero gupfa duhagaze na none cyangwa kubaho tutariho, ngurwo urugamba twarwanye duhuriye hamwe nk’abapfakazi,”

Yongeyeho ati “Ni byo koko twari twarahungabanye tumeze nk’abasazi, ariko iyo udasaze wenyine birabafasha, iyo wavugaga ubusazi bwawe, ukavuga ukuntu wibagiwe iki n’iki ukajya mu muhanda, ugasanga wambaye ikanzu uyihindurije, ukavuga uti karabaye, wabibwira undi akakubwira ati iyo umenya ibyambayeho,"

"Ibyo rero byaradufashije, ntitwari tuzi ko bivura ariko ubwo nibwo buryo bwo kuvurana, kuganira ibyo turimo, ibyo tunyuramo.”

Yavuze ko bagitangira AVEGA hari umuganga wo mu Bufaransa w’ibijyanye n’imitekerereze wabasuye akabaganiriza byinshi byabafashije kwiyubaka no kwigaruramo ikizere.

Ati “Yaratubwiye ati mwa bagore mwe ntimutinye, kuko ibyo mwanyuzemo ni ibisazi, n’uko mwabyakiriye rero, hakaba ibibaho byo kwambara impindurize, gushyira umunyu mu biryo inshuro enye, gushiririza...ibyo ni ibintu byumvikana ntimwibwire ko bidasanzwe kubera ko ahubwo mwanyuze mu bidasanzwe. Ibyo rero byadufashije kubaho tutari abasazi.

Ikindi cyabafashije muri urwo rugendo ngo ni uko uwo muganga yababwiye ko bazabaho, ko bazaba abarenze abo baaribo mbere, “icyo rero kiracyari umusingi n’imbaraga mu byo dukora byose, kugerageza icyo tuvana mu bubabare twagize kikadukomeza tukacyubakiraho,”

"Ntabwo twari abagore beza nk’uko tubona ubu tumeze uyu munsi, dukenyeye dusa neza, ntabwo ari uku twari tumeze, twari tuvuye mu bishanga mu mwobo, mu nzarwe, mu mwanda twashyizwemo utagira izina.”

Mukandoli Dancille na we uri mu banditse iki gitabo yavuze bakise “Nimutwumve” bashaka kubwira isi yose, babwira kandi ababakomokaho, kuko nyuma y’imyaka 100 bazaba bumva amateka ya Jenoside n’amateka y’abapfakazi bazaba baranditse kugira ngo bareke guceceka.

Bavuze ko bo bishimira byibuze ko babonye aho baririra n’aho bavugira bakabasha kumvwa, arik bavuga ko hari abatarabasha kubumva na bo bakwiriye kubumva, bakumva amateka ashaririye banyuzemo n’uko biyubatse kugeza ubu.

Mujawabo yavuze ko muri iki gitabo harimo n’inkuru yababayeho ubwo bari bagiye gutangira AVEGA, aho bahamagaje abapfakazi bose ba Jenoside kugira ngo bahure batangize uwo muryango, bajya kubona babona iyo nama ijemo n’abana bafite hagati y’imyaka 10 na 12.

Ati “Bari baje mu nama yacu babyumvise ku i radiyo, bakibwira ko bibeshye, turabasobanurira tuti oya aba ni abapfakazi, baratubwira rwose bati ariko natwe turi abapfakazi, abana bumvaga kuba umupfakazi ari ukuba ingorwa, utazi uko uzagaburira abana bawe,”

“Abo bana rero bari bafite imyaka 10, 11 na 12 ariko bagombaga kubeshaho utundi twana, abo bana nabo biyumvaga ko ari abapfakazi, uyu munsi rero binteye ishema ko abo bana bakuze, bashinze ingo, bafite abana. Ikintu kiduteye ishema uyu munsi ni ukubabona mwebwe abato.”

Umwanditsi w’ibitabo w’Umufaransa wanafashije aba bagore kwandika iki gitabo, Daniel Le Scornet, yavuze ko yafatanyije na bo kugira ngo bahe icyubahiro abo bapfushije ndetse no kugerageza kugira icyo bumvisha igihugu muri rusange, ku mateka yabo ajyanye na Jenoside.

Ati “Jenoside irazwi yaremewe n’abayikoze barazwi, n’uruhare igihugu cyanjye, u Bufaransa cyabigizemo rurazwi, tugomba kugira icyo tubwira abantu muri rusange, turi abantu reri bakoresha imvugo, kandi ururimi ruvuga ikintu kigahama, tugomba rero kwandika ibi bitabo,”

“Kwandika iki kintu giteye agahinda kenshi, kirimo ububabare bwinshi, ukaboneka uvuga umugore, ukamuvuga ndetse mu buryo bumuha agaciro n’ubwo yanyuze mu kibi gikomeye cyane cyagwiriye abantu, kikaba mu gihe isi ubwayo itubwira iti nimukomeza mutya nanjye nzababihira, ibyo bigakorwa mu gihe amategeko mpuzamahanga usanga atagikurikirwa.”

Yavuze ko ari ibintu byagombaga gukorwa, bakabibonera amagambo, bakabivuga haba mu busizi, kuko mu mateka nta handi abakorewe ibyaha ari bo bongeye kugira uruhare mu kubaka igihugu.

Iki gitabo cyashibutse mu mateka ashaririye abapfakazi ba Jenoside Yakorewe Abatutsi banyuzemo
Mujawayo Esther yavuze ko ubwo bari bamaze kurokorwa n’Inkotanyi biyemeje gushaka uburyo bongera kwiremamo icyizere n’ubwo bitoroshye
Mukandoli Dancille na we uri mu banditse iki gitabo yavuze bakise “Nimutwumve” bashaka kubwira isi yose
Umwanditsi w’ibitabo w’Umufaransa wanafashije aba bagore kwandika iki gitabo, Daniel Le Scornet, yavuze ko yafatanyije na bo kugira ngo bahe icyubahiro abo bapfushije
Abitabiriye iki gitabo basangijwe impamvu abagize AVEGA bafungutse bakavuga amateka yabo
Ni igitabo gikubiyemo urugendo rwose rw'aba bapfakazi kugeza ubu ubwo bamaze kwiyubaka
Benshi bari bitabiriye imurikwa ry'iki gitabo bumva amateka ashaririye aba bapfakazi banyuzemo
Umunyamabanga wa Leya muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Umutoni Sandrine, yari yitabiriye imurikwa ry'iki gitabo
Abitabiriye imurikwa ry'iki gitabo bongeye gusangizwa amateka n'inzira ndende yo kugeza ku kwiyubaka abapfakazi ba Jenoside banyuzemo
Abayobozi b'amadini n'amatorero na bo bari mu bitabiriye imurikwa ry'iki gitabo
Ni umuhango wabereye muri Intare Conference Arena kuri uyu wa 05 Mata 2024
Rev Can Dr. Rutayisire Antoine areba ibikubiye muri iki gitabo yari yitabiriye imurikwa ryacyo
Benshi bishimiye ko amateka y'aba bapfakazi babashije kuyandika akazagirira umumaro n'ababakomotseho mu gihe kinini

Amafoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages