00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko Kora Coaching Academy yafashije abayigannye kuvumbura ubushobozi bifitemo

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 9 December 2021 saa 01:54
Yasuwe :

Abahawe impamyabumenyi n’impamyabushobozi y’ubutoza (coaching) mu mu kigo Kora Coaching Academy and Business, KCA, bishimira ko nyuma yo guhabwa amasomo y’amezi atandatu muri iri shuri babashije kwimenya byimbitse, kuvumbura ubushobozi bifitemo ndetse no kumenya uko bagera ku nzozi zabo.

Iki kigo gitanga amasomo afasha umuntu kwishakamo ibisubizo, ku nshuro ya kane ryatanze impamyabumenyi (CCE: Continuing Coaching Educational) ku banyeshuri umunani n’impamyabushobozi mu butoza (ACSTH: Approved Coach Specific Training Hours) ku bandi barindwi.

Ushinzwe amasomo muri iki kigo, Mujawamariya Noella, ni umwe bahawe impamyabushobozi muri KCA, avuga ko mbere yo guhabwa aya masomo yajyaga afata imyanzuro idakwiriye, ndetse rimwe na rimwe yahabwa imirimo runaka akumva irenze ubushobozi bwe.

Yakomeje agira ati “Nyuma yo guhabwa ubu bumenyi naje kumenya ubushobozi mfite, mu by’ukuri Noella ni nde, ni iki ashoboye gukora, muri ibyo byose byamfashije gushyiraho intego zitandukanye, kandi nkiha n’igihe cyo kuzisohoza kuko nzi uwo ndi iwe n’icyo nshoboye gukora.”

Cyuzuzo Rodriguez wahawe impamyabumenyi (CCE) mu masomo y’ubutoza yavuze ko yabashije kumenya uko yashyira mu bikorwa inzozi ze.

Ati “Amasomo nize muri Kora Coaching yamfashije kwisobanukirwa byimbitse, kumenya inzozi zanjye n’uko nazishyira mu ngiro. Ariko ibirenze ibyo namenye ibijyanye no kuba umuyobozi mwiza, gucunga abakozi neza, rwiyemezamirimo mwiza n’ibindi.”

KCA itanga amasomo y’amezi atandatu kuri ba rwiyemezamirimo, abayobozi b’ibigo bikomeye, abakozi, abashinzwe abakozi, bakisobanukirwa, bakamenya icyo bashaka mu buzima, uko bafata ibyemezo bikwiriye n’ibindi bibaha umurongo wo kugera ku ntsinzi bifuza.

Urangije aya masomo ahabwa impamyabumenyi ya CCE. Nyuma hagakurikiraho kuyashyira mu bikorwa akajya gutoza abandi ibyo yize, iyo arangije amasaha yagenwe ni bwo ahabwa impamyabushobozi ya ACSTH akaba umutoza wemewe.

Umuyobozi wa KCA, Mireille Ineza Karera, avuga ko coaching ari ikintu gikenerwa mu buzima bwa buri munsi ndetse kikagira uruhare mu iterambere ry’igihugu kuko bifasha abantu kwisobanukirwa no kumenya impano bafite.

Yongeyeho ati “Mu Rwanda hari miliyoni hafi 12 z’abaturage, muri bo 89% ni abari munsi y’imyaka 44. Dutekereza ko dukeneye abatoza n’abayobozi benshi, bashobora gutoza aba bantu bagize igihugu cyacu n’abazabakomokaho kugira ngo babashe kumenya ubushobozi bifitemo buzateza imbere ubukungu bw’igihugu.”

KCA ni cyo kigo rukumbi mu Rwanda gitanga amasomo ya Coaching aho kimaze imyaka 5 kihakorera ndetse kimaze gutoza abayobozi benshi mu bijyanye n’ubucuruzi, ubuyobozi ndetse n’iterambere ry’umuntu ku giti cye.

Cyuzuzo wahawe CCE avuga ko muri Kora Caoching hamufashije kumenya uko yagera ku nzozi ze
Umuyobozi wa Bank of Africa ishami ry'u Rwanda Abderrahmane Belbachir ari mu bahawe impamyabushobozi muri Kora Caoching Academy
Umuyobozi wa KCA, Mireille Ineza Karera yavuze ko amasomo batanga agira uruhare mu iterambere ry'igihugu
Abarangije muri Kora Coaching Academy bahamya ko amasomo bahawe yabafashije kwisobanukirwa no kumenya uko bagera ku nzozi zabo
Ni umuhango wari witabiriwe n'abafatanyabikorwa batandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages