Mu gukemura icyo kibazo, ubuyobozi bw’ibitaro bya Kabutare buvuga ko bwubatse inzu nshyashya ababyeyi babyariramo (maternité) kandi abatanga serivise bibutswa ko bagomba gufata neza abagana.
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kabutare, Dr Nzambimana Jean Bosco, yabwiye IGIHE ko mbere batarubaka iyo nzu byatumaga ababyeyi batishimira serivise bahabwa.
Ati “Mbere hari ubucucike ntabwo navuga ngo serivise yari nziza; abaganga bari bahari ariko ugasanga aho bakirira ababyeyi ntabwo ari heza, ariko ubu umubyeyi yakirirwa ahantu yisanzuye akaryama wenyine kandi ni ahantu hafite isuku.”
Dr Nzambimana avuga ko mbere hari ubwo babyazaga ababyeyi benshi bikaba ngombwa ko baryamisha babiri ku gitanda kimwe, rimwe na rimwe bakahakura indwara zandurira mu myanya ndangagitsina (infections).
Ati “Hari n’ibibazo bya infections (ubwandu mu myanya ndangagitsina) byabagaho, ugasanga umubyeyi baramubaze bamuryamishije hamwe n’undi bigatuma isuku iba nkeya. Mbere wasangaga dufite nk’ababyeyi banduye infections bari hagati y’icyenda na 15 ariko ubungubu iyo usanzemo nyinshi usanga ari ebyiri.”
Iyo nzu yagenewe kwakira ababyeyi baje kubyara irimo ibitanda bigera kuri 70 kandi hagaragara isuku ku buryo abahakirirwa baba batuje kandi bisanzuye.
Umwe mu babyeyi uherutse kuhabyarira witwa Iraguha Emerance yabwiye IGIHE ko yakiriwe neza bitandukanye n’uko mbere byari bimeze.
Ati “Mbere batwakiriraga ahantu hatoya ku buryo umubyeyi yashoboraga no kubura umwuka. Ubwo mperuka kubyara nabonye hari ahubatse hashyashya batwakirira heza kuko umuntu aba yisanzuye, ni heza cyane.”
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kabutare, Dr Nzambimana Jean Bosco, avuga ko bitewe n’uko inzu nyinshi z’ibyo bitaro zimaze igihe kinini kandi zishaje bari kugenda bazivugurura uko ubushobozi bubonetse.
Zimwe mu zo bamaze kuvugurura harimo inyubako y’ubuyobozi ifatanye na Farumasi y’Akarere, inzu y’uburuhukiro (Morgue); inzu yakirirwamo abahohotewe (Isange One Stop Center); no gutunganya inzira zigana agatangirwa serivise zitandukanye hakoreshejwe amapave.
Barateganya no kubakira izo nzira bakazitwikira kugira ngo mu gihe cy’imvura batazajya banyagirwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!