00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko mu Mujyi wa Huye bari gukumira icyorezo cya Coronavirus (Amafoto)

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 11 March 2020 saa 08:27
Yasuwe :

Abagenda n’abakorera mu Mujyi wa Huye bishimiye ko bashyiriweho uburyo bwo gukaraba intoki no kwimakaza isuku mu rwego rwo kwirinda indwara ziterwa n’umwanda n’icyorezo cya Coronavirus gikomeje guhitana abantu benshi ku Isi.

Ubwo buryo bwashyizwe aho abantu benshi bahurira harimo muri gare, ku isoko, mu maduka n’amaguriro ndetse n’ahandi.

Ni igikorwa abaturage bavuga ko bishimira kuko kizabafasha kwirinda icyo cyorezo kuko kibateye ubwoba.

Uwamaliya Immaculé ati “Iyi gahunda yo gukaraba batuzaniye ni nziza pe! Kiriya cyorezo giteye ubwoba kuko kiri kwibasira benshi ku Isi.”

Mihigo Vincent we yashimye icyo gikorwa ariko asaba ko n’abamotari bajya babyubahiriza.

Ati “Ziriya Casque abamotari batwambika nazo zikwiye kwitabwaho kuko zambarwa n’abagenzi benshi; numva bakwiye kuba bafite Alcohol yica udukoko bahita bateramo mbere yo kuyiha umugenzi.”

Umuyobozi wungirije mu Kigo cya Horizon Express gitwara abagenzi mu modoka, Bigirimana Jean Bosco, yavuze na bo bafashe gahunda yo gushishikariza ababagana muri Gare ya Huye kwirinda icyorezo cya Coronavirus bakaraba intoki baba bakiyinjiramo ndetse n’igihe bagiye aho basabira serivise.

Ati “Natwe uruhare rwacu rugomba kugaragara; ucyinjira mu marembo ya Gare ugomba gukaraba intoki ndetse wajya no kwinjira aho usaba serivisi ugakaraba mu rwego rwo kwimakaza isuku no kwirinda icyorezo cya Coronavirus.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, yasabye abafite ahantu hahurira abantu benshi gushyiraho uburyo bwo gukaraba intoki no kwita ku isuku ndetse asaba n’abaturage kubyubahiriza.

Yasabye abaturage kwirinda gusuhuzanya bakoresheje intoki kuko akenshi ziba zanduye bagaherekanya imyanda.

Mu mpera z’umwaka ushize ni bwo icyorezo cya Coronavirus cyagaragaye mu gihugu cy’u Bushinwa nyuma kiza kugenda gikwirakwira hiryo no hino mu bihugu.

U Rwanda rwafashe ingamba zo gukumira icyo cyorezo ku baturage b’imbere mu gihugu ndetse n’abaturuka mu mahanga barugana zirimo kugira isuku ku mubiri, mu ngo zabo ndetse n’ahahurira abantu benshi, guhagarika ibitaramo bihuriramo abantu benshi ndetse no gukora ingendo zitari ngombwa mu mahanga n’ibindi.

Kugeza ubu amakuru atangwa na Ministeri y’Ubuzima agaragaza ko mu Rwanda nta muntu n’umwe icyorezo cya Coronavirus kiragaragaraho.

Abatanga serivisi nabo babanza gukaraba intoki
Imbere y'amaduka mu Mujyi wa Huye naho hashyizweho ahaganewe gukarabira intoki
Ku maduka atandukanye mu Mujyi wa Huye hashyizweho ahantu ho gukarabira intoki
Kwinjira mu iduka mu Mujyi wa Huye ni ukubanza gukaraba mu rwego rwo kwimakaza isuku no kwirinda coronavirus
Mbere yo kwinjira mu isoko rya kijyambere rya Huye ugomba kubanza gukaraba intoki
Usibye gukaraba intoki, hifashishwa na alcohol mu kwisukura mu ntoki
Umuyobozi wa Horizon Express, Bigirimana Jean Bosco, avuga na bo bafashe gahunda yo gushishikariza ababagana muri Gare ya Huye kwirinda icyorezo cya Coronavirus no kwimakaza isuku

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .