00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko Nsanzumuhire yinjiye mu ishoramari ryo gutunganya ifu mu nyama akoresheje buruse ya kaminuza

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 23 November 2019 saa 03:28
Yasuwe :

Ubushakashatsi mu rwego rw’Ubuzima bw’abaturage, DHS, bwakozwe hagati ya 2005 na 2015 bwagaragaje ko ikibazo cyo kugwingira mu bana bari munsi y’imyaka itanu kigabanuka ku muvuduko wa 6% mu myaka itanu kuko kugwingira byari bigeze kuri 38% bivuye kuri 51% yo mu 2005.

Ni ikibazo cyakomeje gufatirwa ingamba n’inzego zitandukanye zirimo iza leta, iz’abikorera kugeza kuri ba rwiyemezamirimo bato bihangiye imirimo igamije guhashya ikibazo cy’imirire mibi.

Nsanzumuhire Daniel ari mu rubyiruko rwacuze intwaro yo kurwanya imirire mibi aho atunganya inyama zo mu bwoko butandukanye akazikoramo ifu, ishobora kuvamo amafunguro afite intungamubiri kandi aramba.

Ni umushinga uyu musore ukomoka mu Karere ka Nyamasheke yinjiyemo nyuma yo kubona ko ikibazo cy’imirire mibi mu bana bato n’abagore batwite gikomeje guhangayikisha igihugu.

Nsanzumuhire warangije mu Ishuri rikuru ry’Ubumenyi ngiro rya IPRC Musanze mu 2019, yize ibijyanye no gutunganya ibikomoka ku musaruro w’Ubuhinzi ; umushinga we yawutangije akoresheje 20 000 Frw.

Yavuze ko igitekerezo cyo kurwanya imirire mibi atunganya inyama akazikoramo ifu yakigize mu mwaka wa 2018.

Yagize ati “Njye na mugenzi wanjye dukorana Hirwa Ange Julie Yvette iki gitekerezo cyo gutunganya inyama tuzikoramo ifu nk’intwaro yo kurwanya imirire mibi, twagikomoye ku Nama y’Umushyikirano yateranye mu 2018, aho Perezida Paul Kagame yagarutse ku kibazo cy’imirire mibi ikigaragara mu bana bato. Nibwo twatangiye gukora ubushakashatsi muri laboratwari duhereye ku bihumbi 20 Frw twizigamye kuri buruse twahabwaga ngo turebe icyo twakora nk’umusanzu wacu.”

Yakomeje avuga ko babonye inyama zakwifashishwa mu guhangana n’imirire mibi cyane ko zigira intungamubiri nyinshi.

Ati “Twize uko twateka inyuma twifashishije umwuka nyuma tukazumutsa ku buryo zishiramo amazi n’intungamubiri zigira ntizangirike, ubundi tukazikoramo ifu ikabikwa neza.”

Nsanzumuhire w’imyaka 27 yavuze ko usibye gutunganya inyama muri ubwo buryo ari kimwe mu bisubizo byo kurwanya imirire mibi binafasha agaciro ubworozi.

Iyo asobanura uko ifu ikoreshwa, Nsanzumuhire avuga ko umuntu ashobora kugura nka garama 100 ku 1500 Frw, akaba yaziteka nk’icyumweru kuko utuyiko dutatu twajya mu ifunguro kandi rikaba ryifitemo intungamubiri zihagije.

Nsanzumuhire na Hirwa bitabiriye amarushanwa atandukanye y’urubyiruko rufite imishinga myiza kurusha abandi, batsindira ibihembo bitandukanye uhereye ku rwego rw’ishuri bigagamo ku geza ku rwego rw’igihugu.

Bafite intego yo gushinga uruganda no kubona ibyangombwa by’ubuziranenge kuko batangiye kubisaba mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge (RSB).

Inyama z’ubwoko butandukanye batunganya zikavamo ifu ishobora kubikwa mu mezi arindwi itarangirika.

Ikilo kimwe cy’iyi fu bagitunganya kibatwaye 4000 Frw. Ifu y’izi nyama bakora ishobora kugurishwa guhera kuri 500 Frw ndetse igafasha abantu badafite ubushobozi bwo kugura ikilo cy’inyama mbisi kubera gihenze.

Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’Akarere ka Musanze mu 2018, bwagaragaje ko abana bari munsi y’imyaka itanu bagwingiye kubera ibibazo by’imirire mibi ari 37,8%, bangana 19 278.

Mu guhangana n’iki kibazo ubuyobozi bwa Musanze bwahisemo kujya basura ingo zirimo imirire mibi bigisha abaturage gutegura indyo yuzuye.

Mbere yo kumutsa inyama zibanza gutekeshwa umwuka
Ifu ivanwa mu nyama ishobora kubikwa mu mezi arindwi itarangirika
Ifu ikorwa n'uru rubyiruko ubuziranenge bwayo bupimwa hifashishijwe laboratwari zitandukanye
Nsanzumuhire Daniel na Hirwa Ange Julie Yvette batsindiye ibihembo bitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages